Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya gicuti mu Misiri

Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya gicuti mu Misiri

Imvaho Nshya

June 26, 2022

Rwanda 84-45 Uganda

Misiri 69-58 Rwanda

Rwanda 61-51 Jordania

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu bagabo  mu rwego rwo kwitegura imikino  yo kwishyura  yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification” yakoreye umwiherero mu Misiri aho yakinnye imikino  itatu  ya gicuti ibasha gutsindamo ibiri.

Iyi kipe y’u Rwanda yerekeje i Cairo mu Misiri, taliki 19 Kamena 2022 nyuma taliki 23 Kamena 2022 ikina umukino wa gicuti wa mbere aho yatsinze ikipe y’igihugu ya Uganda amanota 84 kuri 45.

Ubwo ikipe y’u Rwanda yakinaga na Uganda

Mu mikino wa kabiri wabaye taliki 24 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri amanota 69 kuri 58.

Ikipe y’u Rwanda ubwo yatsindwaga na Misiri

Umukino wa gatatu wabaye  taliki 25 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Jordania amanota 61 kuri 51.

Iyi mikino ya gicuti ikaba yarateguwe mu rwego rwo gufasha umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Dr. Cheikh Sarr kureba uko abakinnyi be bahagaze kuko harimo abagiye gukinira ikipe y’igihugu nkuru bwa mbere.

Umwe muri aba bakinnyi bari bahamagawe bwa mbere, Furaha Cadeau de Dieu nta bwo yabashije gukina iyi mikino kuko yagize imvune mu myitozo ya nyuma mbere yo gukina  umukino wa mbere wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda na Uganda.

Imikino  yo kwishyura  yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu itsinda B  izabera i Kigali kuva taliki 01 kugeza 03 Nyakanga 2022. Ikipe y’u Rwanda izakina  na South Sudan  ikurikizeho  Cameroun ubundi isoze ikina na Tunizia.

Nyuma y’imikino ibanza yabereye muri Senegal taliki 25 kugeza 27 Gashyantare 2022, ikipe ya South Sudan ni yo iyoboye n’amanota 6, ikurikiwe na Tunisia n’amanota 5, Cameroun ku mwanya wa 3 n’amanota 4 mu gihe ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma wa 4 n’amanota 3.

Nyuma y’iyi mikino yo kwishyura, amakipe 3 ya mbere ni yo azakomeza mu cyiciro cya nyuma.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA