Kuva taliki 10 kugeza 12 Kamena 2022, i Burundi kuri “Petit Basam Beach Bujumbura” habereye imikino y’Akarere ka 5 muri Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” mu batarengeje imyaka 19 mu bahungu n’abakobwa “CAVB Zone 5 Beach Volleyball Youth Games 2022”.
Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu 3 ari byo u Burundi, Tanzania n’u Rwanda. Aho buri gihugu cyari gifite amakipe abiri muri buri cyiciro uretse Tanzania yari ifite amakipe 2 mu bahungu gusa. Amakipe yari ahagarariye u Burundi ni yo yitwaye neza mu bahungu n’abakobwa.
Mu bahungu, ikipe y’u Burundi A yari igizwe na Ndayisaba Diamel na Ndayisaba Lionel yegukanye umwanya wa mbere itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Tanzania B yari igizwe na Hussein Salumu na Abass Mukame amaseti 2-0 (21-18 na 21-19) naho ikipe ya Tanzania A yegukana umwanya wa 3.
Amakipe yari yaserukiye u Rwanda muri iyi mikino mu cyiciro cy’abahungu agizwe na Kayiranga Tristan, Gisubizo Mugabo Parfait, Cyusa Henry Brian na Ndarishize Olivier yaviriyemo muri ¼. Aba bakinnyi akaba ari ubwa mbere bari bitabiriye imikino mpuzamahanga.
Mu bakobwa, ikipe ya Burundi A yari igizwe na Igiraneza Delicia na Irakoze Pamella yegukanye umwanya wa mbere itsinze Burundi B yari igizwe na Ndayikengurukiye Emmanuella na Dushime Orline amaseti 2-0. Ikipe ya Rwanda A yari igizwe na Uwase Celine na Umuhoza Celine Dio yegukanye umwanya wa 3 itsinze Rwanda B (Ndagijimana Nancy na Uwase Hyguette) amaseti 2-0.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Mana Jean Paul yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza ariko ku ruhande rw’ikipe ye cyane abahungu bitagenze neza kuko bagiye bashaka kwitwara neza. Yakomeje avuga amakipe bahuye na yo basanze amenyereye umucanga mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bwari ubwa mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka 5, Ruterana Fernand Sauveur yatangaje ko iyi mikino yagenze neza mu buryo batatekerezaga ukurikije ibibazo bimaze iminsi birimo na COVID-19 kuko hari irushanwa nk’iri ryagombaga kubera muri Kenya ritabaye.

Yakomeje avuga ko kuba iri rushanwa ryarabaye rigasozwa neza byagaragaje ubushake ndetse n’ubushobozi ku gihugu cy’u Burundi mu kuritegura ndetse yemeza ko bibahaye icyizere ko n’ubutaha babaha irushanwa bakaritegura neza.