Mu ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Rwanda “RBF” basoje umwaka w’imikino wa 2022 haba shampiyona y’igihugu “Rwanda Boxing Championship 2022” aho ikipe y’Inkuba BC ari yo yitwaye neza.
Iri rushanwa ryabaye taliki 23 na 25 Ukuboza 2022 aho imikino y’amajonjora yabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara naho imikino ya nyuma ibera kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Amakipe 14 ni yo yitabiriye.
Ikipe y’Inkuba BC ni yo yitwaye neza yegukana umwanya wa mbere. Bamwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana umwanya wa mbere harimo Mugisha Jean d’Amour , Niyonsega Reponse, Nzitatire David, Iyanone Claude, Mugisha Kelly, Umutoniwase Sandrine na Ndayishimiye Patrick.
Abakinnyi b’iyi kipe ni bo begukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri iri rushanwa; Mugisha Jean d’Amour mu bagabo na Umutoniwase Sandrine mu bagore.
Ku mwanya wa kabiri haje ikipe ya Kudos BC naho ku mwanya wa gatatu haza ikipe ya No Limit BC.
Umunyamabanga mukuru wa RBF, Bigirimana Rafiki yatangaje ko iri rushanwa ryagenze neza kandi ryitabiriwe uko babyifuzaga.
Yakomeje agaragaza ko mu bakobwa bagifite abakinnyi bake ariko bafite gahunda yo kubakangurira kwitabira uyu mukino kugira ngo bijye bibafasha kwirwanaho no kugira ubuzima bwiza.

Yakomeje avuga ko muri shampiyona y’umwaka utaha wa 2023 bazaba ari benshi.
Mu zindi gahunda ziteganyijwe, Bigirimana yavuze ko bagiye kongerera ubumenyi abatoza n’abasifuzi ubundi batyaze abakinnyi ku buryo bazongera bagaserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.
Perezida wa RBF, Kalisa Vicky yatangaje ko bishimiye uko shampiyona yagenze yaba ubwitabire ku ruhande rw’abakinnyi ndetse n’abaje kwihera ijisho imikino.
Yakomeje avuga ko bihaye gahunda yo gushyira ingufu mu bakiri bato.

Ati : « Twagiraga abakinnyi nyuma y’igihe bakagenda tukabura abandi, ubu rero twihaye gahunda yo gutangira gutegura abakiri bato guhera ku myaka 7 kuzamura. »
Kalisa ashimangira ko muri gahunda y’umwaka utaha wa 2023 bafite amarushanwa arenga 10 kandi harimo n’irushanwa ry’umwihariko ku bari munsi y’imyaka 16.
Shampiyona y’igihugu mu mukino w’iteramakofe “Rwanda Boxing Championship 2022” yabaye ku nkunga ya Minisiteri ya Siporo « MINISPORTS», Agaciro Development Fund, Umujyi wa Kigali, SP, Sulfo Rwanda n’abandi batandukanye.




