Bamwe mu babyeyi n’abaturage bo mu Karere ka Burera baragaragaza impungenge batewe n’imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko bakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha, aho babasaba guhindura imyumvire bagakoresha amaboko yabo mu mirimo ibateza imbere.
Ibi barabivuga nyuma y’aho mu gicuku cyo ku wa 14 Mata 2026, abaturage bo mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Nyamabuye, babonye inka iziritse mu gashyamba (mu kinani), bakeka ko ari iyibwe, bituma bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.
Polisi ikorera muri aka karere ku bufatanye n’izindi nzego zahise zitangira ibikorwa byo gucunga umutekano, hafatwa umusore w’imyaka 22 ukekwaho kwiba iyo nka, akayizirika mu ishyamba, ariko akahasiga ikoti rye ari na ryo ryatumye abasha kumenyekana.
Amakuru atangwa n’abaturage n’umuryango w’uwo musore agaragaza ko mbere yo kujya kuyizirika mu ishyamba, yari yabanje kuyihisha mu nzu araramo. Ababyeyi be bavuga ko bamubajije aho yayikuye, agahitamo kuyijyana ku gasozi kuyizirika, ategereje kuyigurisha, ariko aza gufatwa.
Uwo musore yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo akorerwe iperereza ku cyaha akekwaho, mu gihe iyo nka icungiwe ku biro by’Akagari ka Nyamabuye, hagikorwa ubukangurambaga bwo gushaka nyirayo ngo ayisubizwe.
Ndayisenga Jean Claude (amazina yahawe) ni umwe mu baturage bo muri aka gace, avuga ko batewe impungenge n’urubyiruko rutagikunda gukora, ahubwo rugahitamo inzira z’ubujura.
Yagize ati: “Birababaje kubona umusore w’imbaraga nk’izi ahitamo kwiba aho gukora. Twe turabyuka tugashaka imibereho, ariko hari abatekereza ko kwiba ari bwo buryo bwo kubona imibereho. Ibi biduteye ubwoba, kuko uyu musore tubona arya akanywa, akambara neza ariko ntituzi akazi akora, gusa twamukekagaga ko yiba.”
Undi muturage, Mukandayisenga Claudine (izina yahawe) na we yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bituma abaturage badatekana.
Yagize ati: “Hari igihe urara wibaza niba ejo utazabyuka ngo usange wibwe itungo ryawe mu kiraro. Urubyiruko rufite amaboko n’ubwenge, ariko iyo bahisemo inzira mbi, bidutera inkenke nk’abaturage. Turasaba ko bahinduka bagakora ibibateza imbere bitabangamiye umutekano wacu, dushimira kandi inzego z’umutekano nka Polisi icunga ahakekwa abajura hose.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru, avuga ko koko ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kirimo kugaragara mu bice bimwe, ariko ko kiri gukurikiranwa.
Yagize ati: “Turabizi ko hari bamwe mu rubyiruko bishora mu bujura bw’amatungo, harimo n’inka. Uyu musore wafatanywe inka yamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.”
Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda ibyaha no guhitamo gukora imirimo ibateza imbere, aho kwishora mu kaga kandi ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira uwiba umuturage.
Yagize ati: “Urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora rukiteza imbere. Turabasaba kureka inzira mbi z’ibyaha, bagahitamo gukora, kuko ari bwo buryo bwonyine bubafasha kubaho neza no kubaka ejo hazaza habo.”
Abaturage n’inzego z’umutekano bahuriza ku kuba urubyiruko ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ariko rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha no guharanira imibereho myiza binyuze mu mirimo yemewe.
Bashimangira ko kwishora mu bujura n’ibindi byaha bidindiza ejo hazaza h’urubyiruko ubwabo, ndetse bikabangamira umutekano w’abaturage muri rusange.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru isaba kandi ababyeyi gukomeza kuganiriza abana babo, bakabatoza indangagaciro zo gukunda umurimo no kwirinda icyabahindura abanzi b’igihugu, kugira ngo hubakwe umuryango nyarwanda utekanye kandi utekereza ejo hazaza heza.