Ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu isiganwa rya ‘Tour d’Algérie’ yaherukagamo mu 2024.
Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Mata, yashyikirijwe ibendera ry’igihugu n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Ruyonza Arlette ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri Shyirahamwe, Mugabe David.
Ikipe y’Igihugu yatoranyijwe n’Umutoza Sempoma Félix igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Masengesho Vainqueur, Ufitimana Shadrack, Uhiriwe Espoir, Twagirayezu Didier, Nshutiraguma Kevin na Ntirenganya Moïse.
Masengesho ni we mukinnyi w’Umunyarwanda wari witwaye neza ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa ryo muri Algérie mu 2024. Icyo gihe yabaye uwa cyenda ku rutonde rusange.
Tour d’Algérie izatangira tariki 17-26 Mata 2026 aho izitabirwa n’amakipe 20 arimo Tarteletto-Isorex (u Bubiligi), Cyklotym Havířov -Tirana (Repubulika ya Tchèque), Embrace the World CT (u Budage), Energus Cycling Team (Lithuania), Tshenologo Pro Cycling Team (Afurika y’Epfo) n’amakipe y’ibihugu ya Tunisia na Oman.
Isiganwa ry’umwaka rigizwe n’ibilometero 1282.

