Inzu zirenga 180 zubatswe mu mwaka wa 2003 n’Umuryango AVEGA Agahozo mu rwego rwo gutuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagiraga amacumbi, aho kuri ubu bamwe mu baturage bavuga ko izo nzu zishaje cyane ku buryo hari izitagifite inzugi n’amadirishya, ndetse zimwe zikaba zenda gusenyuka burundu.
Bamwe mu batuye muri ako gace bavuga ko zimwe muri izo nzu zatangiye gusigara zidafite abazibamo bitewe n’uko bamwe mu bazitujwemo bagiye bimuka abandi bakabona ubushobozi bwo kwiyubakira. Nyiransengimana Épiphanie, umwe mu bari batujwe muri izo nzu, avuga ko nubwo izi nzu zabafashije igihe kinini ubu zimwe zikeneye gusanwa byihutirwa.
Ati: “Twazitujwemo na AVEGA Agahozo kuko twari dufite ikibazo cy’amacumbi, ariko uko igihe cyagiye gishira, bamwe barimutse abandi barashaka, ubu inzu nyinshi ntizikibamo abantu, hari n’izatangiye gusenyuka kuko nta muntu uzitaho.”
Uwitwa Bimenyimana Jean Marie Vianney avuga ko zimwe muri izo nzu zangiritse bitewe n’uko bamwe mu bazitujwemo batazitagaho neza, abandi bakazangiza mbere yo kuzimukamo. Ati: “Bamwe bazibagamo barimuka, hari uwari ufite ikibazo cyo mu mutwe arayisenya, ubu inyinshi zikeneye gusanwa kandi zishobora kongera gutuzwamo abandi batishoboye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko atari muri Shyogwe gusa kiboneka. Avuga ko muri uyu mwaka hari gahunda yo gusana inzu zirenga 180 mu Karere hose, hagamijwe kuzisubiza isura nziza no kongera kuzikoresha.
Ati: “Si izi nzu gusa zishaje, kuko mu Karere hose hari izikeneye gusanwa, dufite gahunda yo gusana inzu zirenga 180 uko ubushobozi buzajya buboneka hagamijwe kuzisana no kuzijyanisha n’igihe.” Abaturage basaba ko izo nzu zasanwa vuba, zigahabwa abandi batishoboye, ibi barabisaba mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

