Abahanzi baririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro, biyemeza guharanira ko aya mateka mabi ya Jenoside yabaye atazongera kubaho ukundi. Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’itariki ya 14 Mata 2026 mu rwego rwo kurushaho kwiga amateka, bifatanya n’Abanyarwanda bakomeje iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo bahanzi bagera muri barindwi bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival izaba mu mpeshyi mu turere turindwi, biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Umuhanzi Chriss Eazy avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ataravuka ariko ko azi uburemere bwayo ndetse ko itazasubira ukundi azakora uko ashoboye n’abagenzi be bakarwanya icyayigarura mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Yagize ati: “Twibuke twiyubaka, benshi muri twe ntabwo twari tutaravuka ariko twabonye ibikomere, ababyeyi bacu baratuganirije rero tuzi neza icyabaye n’uburemere bw’ibikomere byasize, tuzaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.”
Ibyo avuga abihuriraho na Marina Debora uvuga ko bazifashisha amateka bigishwa kandi basoma bijyanye n’ibyo babona bakarinda Igihugu Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Ati: “Kuri iyi nshuro ya 32 twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa nabwira Igihugu cyanjye ni uko bitazongera kuko nkanjye nk’urubyiruko nigishijwe amateka hari n’ubuhamya twumvise intero yacu ni imwe ni uko bitazongera.”
Ni ibitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizaca mu Mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu aho bizaririmbamo abarimo Kevin Kade, Davis D, Kenny Sol, Bushali, Marina, Ross kana na Chriss Eazy.
Ubuyobozi butegura ibyo bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival basabye abo bahanzi gukoresha imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

