Mu gihe umugore ari mu yindi mirimo, hari bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, batinya kwegera iziko ngo bategurire abana babo amafunguro, kuko bumva ko byatuma bitwa inganzwa. Iyi myumvire igatiza umurindi imirire mibi, ku buryo hakigaragara abana 67 bagikurikiranwa ku kigo nderabuzima cya Busogo.
Muhawenimana wo mu Kagari ka Gisesero avuga ko iyo umugore we yagiye mu yindi mirimo agakererwa gutaha, adahita ajya mu gikoni ngo ategurire umuryango amafunguro, kuko atinya uko abantu bamubona, cyangwa bikamwambura icyubahiro, akitwa inganda.
Yagize ati: “Njyewe iyo umugore wanjye yagiye mu yindi mirimo agakererwa gutaha, sinjya mu gikoni ngo nteke. Numva abantu bashobora kumbona bakavuga ko ndi umugabo ugera ibiryo, bakamfata nk’igisahiranda cyangwa inganzwa. Ikindi ni uko ntinya ko n’umugore wanjye yanyubahuka akumva ko namubereye umugabo udashoboye.”
Muhawenimana avuga ko hari abagabo bakeneye kuganirizwa kugira ngo bumve ko gutegurira abana amafunguro bitagabanya agaciro kabo, ahubwo ko ari imwe mu nshingano zo kubitaho.
Hagenimana Oliva, umwe mu bagore bo muri Busogo, avuga ko hari abagabo bakomeza gufata guteka nk’inshingano y’abagore gusa, ku buryo iyo umugore adahari cyangwa atashye atinze, abana bashobora kubura uwabategurira amafunguro.
Yagize ati: “Mu kurera abana no kwita ku mikurire yabo, umugabo n’umugore bakwiye gufatanya. Hari abagabo bagifite imyumvire iri hasi, ku buryo umugabo asanga umugore adahari ntategurire abana amafunguro, bakirirwa batariye cyangwa bakayabona igihe kitari cyo. Abandi bumva ko baramutse batekeye abana babo bafatwa nk’inganzwa cyangwa abagabo bacishijwe bugufi.”
Hagenimana avuga ko iyo myumvire ikwiye guhinduka, kuko umwana adakwiye kubura amafunguro bitewe n’uko umwe mu babyeyi adahari.
Yagize ati: “Nsaba abagabo nk’abo kwisubiraho bakumva ko ubufatanye ari bwo ntwaro y’iterambere ry’umuryango. Iyo ababyeyi bafatanyije, abana bakitabwaho kandi bakabona indyo yuzuye, bibafasha gukura neza.”
Ku bwa Hagenimana, gufatanya mu rugo ntibikwiye kugarukira ku gutegura amafunguro gusa, ahubwo ababyeyi bakwiye no kumvikana ku buryo abana bagaburirwa, gukurikirana imikurire yabo no kubageza kuri serivisi zibafasha gukura neza.
Mugabowindekwe na we avuga ko abona bidakwiye ko umugabo yumva ko gushyira inkono ku ziko ari ugutakaza agaciro, mu gihe ibyo akora bishobora gufasha umuryango we.
Yagize ati: “Kuba uri umugabo ukaba udashobora gushyira inkono ku ziko ngo utegurire abana bawe amafunguro, cyangwa ngo ugire uruhare mu yindi mirimo yo mu rugo, ni ubugwari. Abagabo nk’abo turabafite, nubwo ari bake, turabegera tukabagira inama.”
Akomeza avuga ko hari n’abo baganiriza aho bahurira banywa agacupa, bakabasaba guhindura imyumvire no kwumva ko inshingano zo kurera abana atari iz’abagore bonyine.
Mugabowindekwe avuga ko bimutera agahinda kubona mu gace kabo hahingwa imyaka itandukanye, ariko hakaba hakigaragara abana bafite ibibazo by’imirire mibi.
Yagize ati: “Birababaje kubona ahantu hahingwa imyaka itandukanye hakigaragara abana bafite imirire mibi. Umusaruro w’ubuhinzi ukwiye no kugaragarira mu mafunguro abana babona mu ngo. Ababyeyi bakwiye kureba uko bakoresha ibyo bejeje kugira ngo abana babone indyo yuzuye, kandi abagabo bakagira uruhare mu gutegura no kugaburira abana babo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobard, avuga ko gutegurira abana amafunguro bitagomba gufatwa nk’igisebo cyangwa ikimenyetso cy’uko umugabo yacishijwe bugufi.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’abagabo bavuga ko guteka ari ukuba inganzwa, turabibutsa ko gutekera abana ari iterambere, atari igisebo. Kuba umugabo ushaka ibitunga umuryango byonyine ntibihagije; agomba no kugira uruhare mu mibereho myiza n’imikurire y’abana be.”
Kayiranga avuga ko ubuyobozi buzakomeza kwegera imiryango no gukangurira ababyeyi gufatanya mu nshingano zo kurera, kugira ngo abana babone amafunguro aboneye kandi bitabweho uko bikwiye.
Kurwanya igwingira n’imirire mibi ntibisaba ko umugore aba ari we wenyine utekera abana cyangwa ukurikirana ibyo bakeneye. Bisaba ko ababyeyi bombi bagira uruhare mu kubitaho, bagakoresha neza ibiribwa biboneka, bakamenya gutegura indyo yuzuye kandi bakagana serivisi z’ubuzima n’izo mbonezamikurire igihe bikenewe.
Yagize ati: “Dufite abo dukurikirana bari mu mibire mibi, abana bari gukurikiranwa ku kigo nderabuzima cya Busogo ni 67. Turanibutsa abagabo bagifata guteka nk’igisebo, guhindura iyo myumvire kandi ko bishobora gutangirira ku gikorwa cyoroheje cyo gutegurira umwana ifunguro igihe nyina adahari.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bushishikariza abagize umuryango kumva ko imibereho yawo ireba buri wese, inshingano ntiziharirwe umuntu umwe gusa.
