Umwanditsi Yolande Mukagasana yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cyitwa “Umurage w’Urubyiruko”, ari na cyo gitabo cya mbere yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ni igitabo yamuritse ku wa 26 Kamena 2026, aho yavuze ko yakigeneye urubyiruko nk’umurage wo kubigisha indangagaciro zirimo gukunda Igihugu, kubungabunga amateka no kwimakaza umuco nyarwanda.
Mu muhango wo kumenyekanisha iki gitabo, Mukagasana yavuze ko icyamuteye kucyandika ari urukundo afitiye abana n’urubyiruko, dore ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda yamwambuye abana be bose.
Yavuze ko yahisemo kwandika iki gitabo kugira ngo asigire urubyiruko umurage warufasha kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rushingiye ku rukundo n’ubumwe.
Yagize ati: “Iyo umuntu akwambuye umuco wawe, aba akwambuye agaciro kawe.”
Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda no kugira umuco wo gusoma, ko gusoma ari ishingiro ry’ubumenyi.
Ati: “Umwana udasoma nta cyo aba azi. Nta muntu ushobora kuba umwanditsi adasoma. Niba udasoma, se uzamenya ute?”
Mukagasana yavuze ko iki gice cya mbere cy’igitabo ari intangiriro y’uruhererekane rw’ibindi bitabo ateganya kwandika, byose bigamije gukomeza kwigisha urubyiruko amateka, umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Yashimiye kandi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku ruhare rugira mu guteza imbere umuco wo gusoma, anagisaba gukomeza kugeza ibitabo mu mashuri.
Yanasabye ababyeyi kugira uruhare mu kugurira abana ibitabo, agaragaza ko abana benshi batabasha kubyigurira.
Mu butumwa bwe, yavuze ko impano y’igitabo iruta izindi mpano nyinshi kuko yubaka ubwenge n’umutima.
Ati: “Kuki uha umuntu indabo zishobora kuma ejo? Mumuhe igitabo kizubaka umutima n’ubwenge bwe. Indabo si mbi, ariko zijye ziba inyongera ku gitabo.”
Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko igitabo “Umurage w’Urubyiruko” gifitiye igihugu n’urubyiruko akamaro gakomeye kuko gikubiyemo amateka, indangagaciro n’umuco byafasha abakiri bato gukura bakunda igihugu.
Yasabye abarimu gukomeza kurera abanyeshuri babaha uburezi bubafasha kuba abantu bafite indangagaciro, ashimangira ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kubungabunga umurage n’umuco by’igihugu.
Senateri Umuhire Adrie na we yasabye urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanabohora igihugu. Yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, rwirinda kwemera ibihuha n’amakuru adafite ukuri.
Yagize ati: “Ntabwo igihugu kibafite nk’inshingano, ahubwo ni mwe mufite igihugu mu nshingano zanyu.”
Abanyeshuri bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko iki gitabo cyabafashije gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’indangagaciro zo gukunda igihugu.
Micomyiza Honore, umwe mu banyeshuri bari bitabiriye uyu muhango, yavuze ko urubyiruko rukwiye gusoma ibitabo nk’ibi kugira ngo rubashe guhangana n’abahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Undi munyeshuri witwa Uwankanza Tessy Oriane, yavuze ko iki gitabo gifasha urubyiruko kumenya amateka nyayo no gusobanukirwa imvugo zikwiye gukoreshwa igihe bavuga amateka y’igihugu.
Abanyeshuri bitabiriye uwo muhango banasabye ko igitabo “Umurage w’Urubyiruko” cyashyirwa mu masomero y’amashuri yose yo mu Rwanda kugira ngo kigere kuri benshi.
Yolande Mukagasana yabajijwe niba ateganya gushyira iki gitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga, avuga ko atarabitekereza kuko ashaka ko kigera no ku rubyiruko rwo mu cyaro rudafite uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga.
Uwimana Magnifique, umwarimu w’Ikinyarwanda, umwanditsi ndetse n’umushakashatsi, washimangiye uruhare rw’ibitabo mu kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda no guteza imbere umuco wo gusoma mu rubyiruko.









Yanditswe na Niyirora Théogène