CG Emmanuel K.Gasana mu bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Amakuru

CG Emmanuel K.Gasana mu bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Imvaho Nshya

September 27, 2023

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo CG Emmanuel K. Gasana wabaye Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.

Perezida Kagame kandi yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abandi bapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye Bakuru batanu, abo ku rwego rwa Ofisiye Bato 28 n’abapolisi bato 60.

Hanasezerewe kandi Abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi ndetse n’abandi batandatu ku mpamvu zitandukanye.

CP Nshimiyimana Vianney
CP Emmanuel Butera
CP Bruce Munyambo

SHEMA IVAN

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA