Taliki 18-04-2023
UAE-Kenya (8h30)
Uganda-Rwanda (12h30)
Taliki 19-04-2023
Tanzania-UAE (8h30)
Kenya-Rwanda (12h30)
Taliki 20-04-2023
Kenya-Tanzania (8h30)
Uganda-UAE (12h30)
Taliki 21-04-2023
Uganda-Tanzania (08h30)
Rwanda-UAE (12h30)
Taliki 22-04-2023
Uganda-Kenya (8h30)
Rwanda-Tanzania (12h30)
Kuva taliki 18 kugeza 23 Mata 2023 i Kampala muri Uganda hazabera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore “Victoria Series 2023”.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 5 arimo ikipe y’u Rwanda, UAE, Tanzania, Kenya na Uganda izakira iyi mikino.
Iyi ni inshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba, amakipe 3 akaba ari inshuro ya mbere agiye kwitabira aya akaba ari ikipe y’u Rwanda, Tanzania na UAE. Imikino izabera ku kibuga cya “Lugogo Cricket Oval”.
Aya makipe azakina hagati yayo taliki 18 kugeza 22 Mata 2023 hanyuma ikipe ya mbere n’iya kabiri zikine umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe, taliki 23 Mata 2023.

Ikipe y’u Rwanda izatangira iri rushanwa ikina na Uganda ku munsi wa mbere, taliki 18 Mata 2023.

Irushanwa “Victoria Series” ryaherukaga kuba muri 2019 aho ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3 ari byo Kenya, Zimbabwe na Uganda. Ikipe ya Zimbabwe ni yo yegukanye igikombe icyo gihe itsinze Uganda.
Ikipe y’u Rwanda igiye kwitabira iri rushanwa nyuma yo kuva muri Nigeria aho yitabiriye irushanwa “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023” ryabaye taliki 27 Werurwe kugeza 02 Mata 2023 igasoreza ku mwanya wa kabiri itsinzwe na Nigeria ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’u Rwanda yatangiye imyiteguro
Nyuma yo kuva muri Nigeria taliki 05 Mata 2023, ikipe y’u Rwanda yafashe akaruhuko ariko ubu yatangiye imyitozo.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane ubwo ikipe yagarukaga mu Rwanda ivuye muri Nigeria yatangaje ko batitwaye neza uko babyifuzaga kuko bagiye bafite intego yo kwegukana igikombe ariko kuko batsinze imikino y’amajonjora yose bagatsindwa umukino wa nyuma hari amasomo bakuyemo agiye kubafasha mu irushanwa bagiye gukina muri Uganda.
Yakomeje avuga ko aya marushanwa yose arimo kubafasha kwitegura irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka ribera mu Rwanda “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2023” rigiye kuba ku nshuro ya 9.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo atangaza ko kutitwara neza muri Nigeria byatewe no kurangara gato kuko abakinnyi bari batsinze imikino yose. Akomeza avuga ko muri rusange abakinnyi bahagaze neza igisigaye ari ukubategura mu mutwe kugira ngo bamenye uburyo bagomba kwitwara mu mukino rukana ndetse n’uburyo bagomba no guhangana n’igitutu umukino wabashyizeho kugira ngo begukane intsinzi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Musaale Stephen agaruka kuri iyi kipe y’u Rwanda uko yitwaye muri Nigeria yavuze ko bitwaye neza mu majonjora na Nigeria barayitsinda ariko bibagirwa ko bagomba no gukina umukino wa nyuma wagombaga kubaha igikombe.
Akomeza avuga ko amasomo bakuye hariya agomba kubafasha mu irushanwa “Victoria Series 2023” bagiye gukina muri Uganda ndetse no mu irushanwa ryo Kwibuka 2023.

Irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka 2023 rizaba taliki 08 kugeza 21 Kamena 2023. Amakipe 6 akaba yaramaze kwemeza ko azitabira ari yo Nigeria, Botswana, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda ruzakira.
Aya marushanwa yose akaba azafasha aya makipe kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “ICC Women’s T20 World Cup Qualifiers” izabera muri Afurika y’Epfo muri Nzeri 2023.