Kuva taliki 17 Ugushyingo kugeza 09 Ukuboza 2022 mu Rwanda hazabera imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2024 mu mukino wa Cricket mu bagabo “ICC Men’s T20 World Cup 2024” ku rwego rw’Afurika “ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier 2022-2023”.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mali, Seychelles na St Helena. Imikino izatangira taliki 17 kugeza 25 Ugushyingo 2022.
Mu itsinda B hari Cameroon, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania. Imikino izatangira taliki 01 isozwe 09 Ukuboza 2022.
Muri buri tsinda amakipe yose azakina hagati yayo hanyuma 2 ya mbere muri buri tsinda akomeze mu cyiciro cya nyuma aho aziyongera kuri Namibia, Uganda na Zimbabwe nyuma azakine hagati yayo ubundi amakipe abiri ya mbere abone itike y’igikombe cy’Isi “ICC Men’s T20 World Cup 2024” kizabera muri West Indies na USA muri Kamena 2024.
Ikipe y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura iyi mikino yo gushaka itike, taliki 31 Ukwakira kugeza 06 Ugushyingo 2022 yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Tanzania imikino 6 ya gicuti aho yabereye i Dar es salaam muri Tanzania.
Iyi mikino ya gicuti yabereye ku kibuga Annadil Burhani yose ikipe y’u Rwanda yarayitsinzwe.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton Innocent yatangaje ko iyi mikino ya gicuti bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Tanzania yabafashije cyane. Yagize ati : “Twashakaga gukina n’ikipe iturusha ngo turebe uko duhagaze.”
Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bakinnyi bari bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru ariko yishimira uko bitwaye. Ati : “Nkurikije uko bitwaye ari ubwa mbere byampaye icyizere ko ubwo bazaba bari hano twizeye ibyiza byinshi.”

Agaruka ku kuba nta mukino n’umwe ikipe y’u Rwanda yatsinze, yagize ati : “Ni kwa kundi uvuga uti ngiye gukina n’ikipe indusha kugira ngo ndebe aho mpagaze. Tanzania iri ku mwanya wa 30 ku rwego rw’Isi twe turi ku wa 70, birashoboka ko twayitsinda, ariko nk’abantu turimo kwiyubaka tutanayitsize nta gikuba cyacika.”
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda akomeza avuga ko gukina n’ikipe ibarusha icyo bashakaga ari ukugenda bayegera buhoro buhoro. Ati : “Uko twagiye dukina twagiye tubegera kandi na bo bari bazi ko turi ikipe yoroshye ariko babonye ko dukomeye.”
Ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2024, Rubagumya avuga ko icyo basabwa ari ugusoreza mu makipe abiri ya mbere kandi bizeye ko bazabikora.
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Martin Suji yatangaje ko imikino nk’iyi ifasha abakinnyi kuzamura urwego rwabo rw’imikinire. Yakomeje avuga ko ikipe y’igihugu mu bagabo yari imaze hafi imyaka 7 idasohoka ngo ikine imikino nk’iyi.
Ati : “ Abakinnyi bacu bitorezaga i Gahanga akaba ari ho bakinira, imikino nk’iyi rero iba ikenewe kugira ngo umukinnyi agende akinire ahantu hatandukanye n’aho yari asanzwe akinira, ahure n’ikipe ikomeye kugira ngo azamure urwego agire n’ubunararibonye.”

Uyu mutoza yagarutse ku bakinnyi bashya aho yagaragaje ko bitwaye neza nubwo bagikeneye gukurikiranwa no gushakirwa amarushanwa menshi kugira ngo bazamure urwego rwabo.
Ati : “ Bose uko ari 5 babonye umwanya wo gukina, harimo umwe muri bo wakinnye umukino we wa mbere abasha gukora amanota 83 akaba ari agahigo ku mukinnyi uvuye ku ishuri agera mu ikipe nkuru akitwara kuriya.”
Umutoza Martin Suji ashimangira ko aba bakinnyi bose bameze neza kandi batanga n’icyizere ko bazavamo abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbere.
Agaruka ku mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi igiye kubera mu Rwanda, umutoza Martin Suji yavuze ko ikipe yiteguye neza kandi muri iyi minsi bagiye gukosora udukosa bakoraga kenshi mu gutera agapira “Bowling” ndetse no gukubita agapira bashaka amanota “Batting” kugira ngo bazabashe kwitwara neza.
Ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero
Nyuma yo kuva muri Tanzania bagafata akaruhuko k’umunsi umwe, ikipe y’igihugu kuri uyu wa Gatatu taliki 09 Ugushyingo 2022 yatangiye umwiherero yitegura iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga na IPRC Kigali.
Abakinnyi bari mu mwiherero ni Rubagumya Clinton Innocent (Kapiteni), Dusingizimana Eric, Ndikubwimana Didier, Tuyisenge Orchide, Niyitanga Wilson, Niyomugabo Eric, Manishimwe Oscar, Bimenyimana Zappy, Mitali Yvan, Kubwimana Eric, Irakoze Kevin, Akayezu Martin (Visi Kapiteni), Ntirenganya Ignace na Sebareme Emmanuel.
