Taliki 01-10-2022
Nigeria-Rwanda (Abuja-10h00)
Taliki 03-10-2022
Rwanda-Sierra Leone (Abuja-10h00)
Taliki 05-10-2022
Rwanda-Botswana (Abuja-10h00)
Kuva taliki 30 Nzeri kugeza 08 Ukwakira 2022 i Abuja muri Nigeria hazabera imikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu bahugu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket “Africa division 2 qualifier for U-19 World Cup 2024”
Iyi mikino y’Afurika yo gushaka itike “ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Division 2 Qualifer 2022” izitabirwa n’ibihugu 8 aho byashyizwe mu matsinda abiri. Itsinda A ririmo Kenya, Malawi, Ghana na Mozambique naho itsinda B ririmo Nigeria, Botswana, Sierra Leone.
Ikipe y’u Rwanda izatangira iyi mikino ikina na Nigeria taliki 01 Ukwakira 2022, umukino uzatangira saa yine i Abuja akaba ari saa tatu i Kigali. Umukino wa kabiri mu itsinda, ikipe y’u Rwanda izakina na Sierra Leone taliki 03 Ukwakira 2022 naho umukino wa nyuma mu itsinda iyi kipe y’u Rwanda ikine na Botswana taliki 05 Ukwakira 2022. Iyi mikino na yo izajya itangira saa yine i Abuja akaba ari saa tatu i Kigali.
Nyuma y’imikino yo mu matsinda biteganyijwe ko amakipe abiri ya mbere azakomeza muri ½ , imikino izaba taliki 07 Ukwakira 2022. Amakipe azitwara neza azakina umukino umukino wa nyuma naho ayatsinzwe ahatanire umwanya wa 3.
Biteganyijwe ko amakipe 3 ya mbere azahita akomeza mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike «Africa Division 1 Qualifier » akazasanga ikipe ya Nambia, Tanzania na Uganda akaba amakipe 6 aho azakina hagati yayo, ikipe ya mbere ikazabona itike y’igikombe cy’Isi. Aya makipe azakina muri 2023.
Abakinnyi bagiye guserukira u Rwanda
Aba bakinnyi ni Niyonshuti Elie, Uwiduhaye Eric, Niyomugabo Rodrigue, Ineza Eloi Loic, Mugisha Israel, Cyusa Yves, Bimenyimana Yvan (Kapiteni), Nshimiyimana Ibrahim, Namuhoranye Chris Yusuf, Zirahangaje François, Manishimwe Emmanuel, Nsengiyumva Emmanuel, Ntwari Steven, Mugisha Bertin , Mugisha Alan na Shema David.
Umutoza mukuru ni Martin Suji wungirijwe na Tuyizere Adelin. Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe “Team Manager” ni Rurangwa Landry naho umuganga ni Iyakaremye Theoneste.
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 19 izahaguruka i Kigali mu ijoro ryo ku wa kabiri taliki 27 rishyira ku wa 28 Nzeri 2022.
