Botswana 106-108 Rwanda
Lesotho 138-107 Mali
Taliki 18-11-2022
Rwanda–Saint Helena (Gahanga-09h30)
Botswana-Lesotho (IPRC Kigali-9h30)
Kenya-Malawi (Gahanga-13h45)
Mali-Seychelles (IPRC Kigali-13h45)
Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rw’Afurika « ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A 2022 » ririmo kubera mu Rwanda kuva taliki 17 Ugushyingo 2022.
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Botswana. Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’u Rwanda ni yo yatsinze «Toss » maze ihitamo gutangira itera agapira « Bowling » aho ikipe ya Botswana yatangiye ikubita agapira ishaka amanota « Batting».

Mu dupira 120 (20 Overs), Botswana yakoze amanota 106. Ikipe y’u Rwanda kugira ngo yegukane intsinzi yasabwaga amanota 107. Iyi kipe na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 104 (17.2 Overs) ikora amanota 108 mu gihe abakinnyi 5 ari bo basohowe mu kibuga (5 Wickets).
Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino ni Akayezu Martin ukinira ikipe y’u Rwanda aho yasohoye mu kibuga abakinnyi bane (4 Wickets).

Dusingizimana Eric ukinira ikipe y’u Rwanda ni we wakoze amanota menshi muri uyu mukino (33).

Nyuma y’uyu mukino, Akayezu yatangaje ko umutoza yari yababwiye ko Botswana ari ikipe ikomeye anabereka uburyo bagomba gukina barabikurikiza ari na yo mpamvu bitwaye neza.
Akomeza avuga ko mu mikino isigaye nta kujenjeka ko buri kipe ishobora gutsinda gusa kuba batsinze umukino wa mbere byabateye ishyaka intego akaba ari ugukomeza gutsinda bakazamuka ari aba mbere.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton Innocent yatangaje ko bakinnye n’ikipe ibarusha kuko iri ku mwanya wa 44 u Rwanda rukaba ku wa 71 ariko mu kibuga nta kidashoboka.

Ati: “Umuntu ashobora kwibaza ati kuki mudatwara igikombe, mu mikino myinshi abantu baba bashaka igikombe ariko ntibashaka kumenya aho kiva, bisaba kwiha igihe n’iyo yaba imyaka 5.”
Rubagumya yakomeje avuga ko ubu uyu mukino ibyawo byarangiye ahasigaye ari ukwitegura imikino ikurikiraho.
Agaruka ku byo bagomba gukosora, Rubagumya yagize ati : “Mu gutera agapira hari igihe tubikora nabi uwo duhanganye akabona inota kandi agapira ntikabarwe, nitubikosora n’indi mikino isigaye tuzayitsinda”.
Muri uyu mukino, ikipe ya Botswana yabonye amanota 18 kubera udupira twatewe nabi mu gihe u Rwanda rwabonye amanota 6.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Martin Suji yatangaje ko yishimiye uko abakinnyi be bakinnye kandi ko bifuza gukomerezaho kugira ngo bitware neza.
Akomeza avuga ko ubu ari ugutegura buri mukino aho bareba amakosa bakoze bakayakosora bikabafasha kwitwara neza mu wundi mukino.
Ikipe ya Lesotho yatsinze Mali
Mu wundi mukino w’umunsi wa mbere wabaye, ikipe ya Lesotho yitwaye neza itsinda Mali, umukino wabereye muri IPRC Kigali.



Hari imikino itasojwe
Ikipe ya Kenya yakinnye na Saint Helena i Gahanga aho imvura nyinshi yaguye Kenya imaze gukora amanota 48 mu dupira 24 (4 Overs).

Mu wundi mukino na wo waberaga muri IPRC Kigali hagati ya Botswana na Seychelles, imvura yaguye Botswana imaze gukora amanota 115 mu dupira 90 (15 Overs).
Muri iyi mikino yombi amakipe yagabanye amanota aho buri kipe yabonye inota rimwe.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere, ikipe ya Lesotho iyoboye urutonde n’amanota 2 inganya n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri. Ku mwanya wa 3 hari Botswana ikurikiwe na Kenya (4), Seychelles (5), Saint Helena (6) zose zifite inota rimwe, Mali iri ku mwanya wa 7 ndetse na Malawi ku mwanya wa 8 aho nta nota zifite.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa kabiri
Kuva kuri uyu wa Gatanu, taliki 18 Ugushyingo 2022 imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi irakomeza aho ikipe y’u Rwanda ikina na Saint Helena i Gahanga (09h30), Botswana ikine na Lesotho muri IPRC Kigali (9h30), Kenya na Malawi i Gahanga (13h45) naho Mali ikine na Seychelles muri IPRC Kigali (13h45).
