Cricket : Ikipe y’u Rwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga itsinze Nigeria

Cricket : Ikipe y’u Rwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga itsinze Nigeria

Imvaho Nshya

April 3, 2022

Ghana 54 -135 Rwanda

Rwanda 72-71 Sierra Leone

Rwanda 43- 42 Gambia

Nigeria 117- 114 Rwanda

Umukino wa nyuma

Rwanda 129-76 Nigeria

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket mu bagore yegukanye igikombe cy’irushanwa mpuzamahanga ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria  “NCF Women’s T20 International Tournament 2022” itsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria ku mukino wa nyuma.

Iri rushanwa ryabereye i Lagos muri Nigeria kuva taliki 28 Werurwe kugeza  03 Mata  2022 ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, u Rwanda na Gambia.

Aya makipe uko ari 5 yakinnye hagati yayo maze ikipe ya mbere n’iya kabiri zikina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe.

Mu mikino y’amajonjora, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Ghana amanota 135 kuri 54, itsinda Sierra Leone amanota 72 kuri 71, itsinda Gambia amanota 43 kuri 42 nyuma itsindwa na Nigeria amanota 117 ku 114.

Umukino wa nyuma wahuje ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri na Nigeria yari yasoreje ku mwanya wa mbere kuko nta mukino wo mu ijonjora yatsinzwe.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Nigeria  amanota 129 kuri 76.  Mu dupira 20 (Overs 20), ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 129. Ikipe ya Nigeria yasabwaga amanota 130, abakinnyi bayo 10 bavuye mu kibuga  bamaze gukora amanota 76 mu dupira 103 (Overs 17.1)

Mu guhatanira umwanya wa 3, ikipe ya Sierra Leone yatsinze Ghana amanota 91 kuri  90.

Uko amakipe yakurikiranye

Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na  Nigeria, Sierra Leone, Ghana na Gambia ku mwanya wa nyuma wa 5.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA