Taliki 17-11-2022
Rwanda-Botswana (Gahanga-09h30)
Lesotho-Mali (IPRC Kigali-09h30)
Kenya-Saint Helena (Gahanga-13h45)
Botswana-Seychelles (IPRC Kigali-13h45)
Kuva kuri uyu wa Kane taliki 17 Ugushyingo 2022 mu Rwanda haratangira kubera imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2024 mu mukino wa Cricket mu bagabo “ICC Men’s T20 World Cup 2024” ku rwego rw’Afurika “ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier 2022-2023”.
Imikino igiye kubimburira iyindi ni iyo mu itsinda A “ICC Men’s T20 World Cup Africa Sub-regional Qualifier Group A” rigizwe n’u Rwanda, Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mali, Seychelles na St Helena.
Aya makipe azakina hagati yayo hanyuma 2 ya mbere akomeze mu cyiciro cya nyuma.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda irakina na Botswana (09h30) kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga. Ikipe ya Lesotho irakina na Mali (09h30) muri IPRC Kigali.
Ikipe ya Kenya irakina na Saint Helena (13h45) i Gahanga naho Botswana ikine na Seychelles (13h45) muri IPRC Kigali.
Ikipe ya Malawi ni yo idafite umukino kuri uyu munsi wa mbere mu gihe Botswana iribukine imikino ibiri.
Mbere y’iyi mikino, taliki 16 Ugushyingo 2022, ba kapiteni b’amakipe yitabiriye uko ari 8 bafatiye amafoto ku gikombe bagiye guhatanira nk’uko bisanzwe bikorwa ndetse bari kumwe n’abatoza babo bagirana ikiganiro n’itangazamakuru aho bagaragaje ko biteguye kwitwara neza no kubona itike yo gukomeza mu cyiciro cya cyuma.
Ikipe y’u Rwanda yiteguye kwitwara neza
Nyuma y’umukino w’umunsi wa mbere, ikipe y’u Rwanda izakina na Saint Helena taliki 18 Ugushyingo 2022 i Gahanga (09h30). Taliki 20 Ugushyingo 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Kenya i Gahanga (13h45). Umukino wa kane, ikipe y’u Rwanda izakina na Malawi taliki 21 Ugushyingo 2022 i Gahanga (13h45).
Iyi kipe y’u Rwanda taliki 24 Ugushyingo 2022 izakina imikino ibiri na Seychelles (09h30) ndetse na Mali (13h45). Iyi mikino yombi izabera muri IPRC Kigali.
Ku munsi wa nyuma, taliki 25 Ugushyingo 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Lesotho (13h45), umukino uzabera muri IPRC Kigali.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton Innocent yatangaje ko biteguye neza intego bafite ari ugusoreza mu makipe abiri ya mbere kugira ngo bakomeze mu cyiciro cya nyuma.

Akomeza avuga ko mu myiteguro bagize amahirwe yo gukina imikino ya gicuti n’ikipe ya Tanzania kugira ngo bagire ibyo biga bizabafashe kwitwara neza.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Martin Suji na we yatangaje ko ikipe yiteguye neza kandi abakinnyi bose biteguye guhangana kugira ngo bazitware neza ikipe ikomeze mu cyiciro cya nyuma.
Kuva muri 2018, u Rwanda rwagiye ruhabwa gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yaba mu bato n’abakuru.
Byiringiro Emmanuel ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, atangaza ko ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC” rimaze kubagirira icyizere kuko bategura amarushanwa akagenda neza ndetse ko hari n’ibikorwa remezo byo kwakira ayo amarushanwa.

Yakomeje avuga ko kwakira amarushanwa nk’aya bituma umukino umenyekana kandi n’abakinnyi b’u Rwanda bakagira ubunararibonye kubera gukina n’amakipe akomeye.
Kuben Pillay, umuyobozi w’amarushanwa muri ICC Africa yagaragaje ko kuva ubwo u Rwanda rwahabwaga kwakira amarushanwa mpuzamahanga bishimiye uko byagenze ari yo mpamvu muri iyi minsi ruhabwa kwakira amarushanwa nk’aya kenshi.

Byiringiro Emmanuel ushinzwe ibikorwa muri RCA, agaruka kuri iri rushanwa, yagaragaje ko imyiteguro imeze neza. Yavuze kandi ku ikipe y’u Rwanda ashimangira ko yiteguye bihagije kuko kuva muri Mata 2022 bitozaga inshuro 3 mu cyumweru aho banakinaga hagati yabo nyuma mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2022 bakaba barakinnye imikino 6 ya gicuti n’ikipe ya Tanzania. Ati : “Bameze neza kandi twizeye ko bazitwara neza.”
Nyuma y’iyi mikino yo mu itsinda A biteganyijwe ko taliki 01 kugeza 09 Ukuboza 2022 hazaba imikino yo mu itsinda B rigizwe na Cameroon, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania.
Aha naho amakipe abiri ya mbere azakomeza mu cyiciro cya nyuma aho aziyongera kuri 2 yo mu itsinda A maze agasanga Namibia, Uganda na Zimbabwe nyuma akazakina hagati yayo ubundi amakipe abiri ya mbere akabona itike y’igikombe cy’Isi “ICC Men’s T20 World Cup 2024” kizabera muri West Indies na USA muri Kamena 2024.