Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Afurika no kubona itike y’igikombe cy’Isi, ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket, ku wa Kane taliki 15 Nzeri 2022 yakiriwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa.
Iyi kipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Tanzania mu mikino y’Afurika yo gushaka itike “ICC U-19 Women’s T20 World Cup Africa Qualifiers 2022” yabereye i Gaborone muri Botswana kuva taliki 03 kugeza 12 Nzeri 2022.
Ikipe y’u Rwanda ikaba yarahise yandika amateka yo kubona itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023 “ ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023”.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki 14 Nzeri 2022 ni bwo ikipe y’u Rwanda n’abari bayiherekeje bageze i Kigali batambagiza igikombe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali basoreza i Gahanga kuri Sitade Mpuzamahanga ya Cricket.


Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele yatangaje ko ashimira ababashyigikiye bose kugira ngo babashe kwitwara neza. Yakomeje avuga ko ubu babasaba kubashyigikira birenze uko byari bisanzwe kuko bagiye kwitabira irushanwa rikomeye.

Kapiteni Ishimwe yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kwitegura bakagira ibyo bongera ndetse n’amakosa bakoze bakayakosora kugira ngo bazitware neza.
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo ujyanye ku nshuro ya gatatu ikipe mu gikombe cy’Isi nyuma ya Zimbabwe na Namibia. Agaruka ku myiteguro y’ikipe yagize ati : “Dufite amezi atatu gusa, tugiye kwicara dutegure uburyo tugiye gukora mu rwego rwo kwitegura, turashaka kuza mu makipe 6 kugira ngo ubutaha tuzajye tubona itike y’igikombe cy’Isi bitanyuze mu mikino y’Afurika yo gushaka itike.”

Uyu mutoza asaba ko ikipe ishyigikirwa ku buryo bwose bushoboka kuko imikino y’igikombe cy’Isi iri ku rundi rwego. Ati: “Turifuza ko twazagirira umwiherero wenda hanze y’u Rwanda tukajya nko muri Afurika y’Epfo ahazabera irushanwa kare tukamenyera ikirere tukanakina imikino yo kwitegura n’amakipe akomeye kugira ngo turebe aho duhagaze.”
Ikipe y’u Rwanda izakina n’u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe. Umutoza Leonard Nhamburo yatangaje ko aya makipe yose akomeye ariko bagiye kureba uko akina kandi bizeye ko bazitwara neza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko bagiye gukomeza gushyira ingufu mu gutegura ikipe kugira ngo izitware neza. Aha akaba yarasabye MINISPORTS kubashyigikira.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ubwo yakiraga iyi kipe y’u Rwanda yabashimiye uko bitwaye bahesha ishema igihugu ndetse anabasaba gukomereza aho.
MINISPORTS kandi ikaba yemeye ubufasha kugira ngo iyi kipe yitegure neza kuzaserukira u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Isi izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023.




