Cricket : RCA yatangiye gushaka abaserukira u Rwanda  mu gikombe cy’Isi

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Cricket : RCA yatangiye gushaka abaserukira u Rwanda mu gikombe cy’Isi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 17, 2023

Muri  2022, ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket  yakoze amateka ibona itike y’igikombe cy’Isi 2023 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” biba inshuro ya mbere muri uyu mukino u Rwanda rwitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi.

Benshi mu bakinnyi bakinnye iyi mikino y’igikombe cy’Isi batangiye gutegurwa muri 2019 batangira mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 15.

Kuri ubu mu  ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” batangiye gahunda yo gutegura abakinnyi bashobora kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi muri 2025 ndetse no muri 2027.

Ku bufatanye n’ikipe yo mu Bwongereza Marylebone CC binyuze muri MCC Foundation, RCA yateguye irushanwa “MCCF Rwanda Seruka Girls U-15 Cricket Tournament 2023 ryabaye taliki 01 kugeza 05 Mata 2023 ribera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga no muri IPRC Kigali  aho bakinaga udupira 90 ( 15 Overs).

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 8 yari yavuye  mu bice byose by’igihugu ari yo Kinihira Geese CC , Huye Doves CC, Gahanga Falcons CC na Gisovu Finches CC  zari mu itsinda A ndetse na Rubavu Parrots CC , Muhanga Foals CC , Rwamagana Herons CC na Ndera Maidens zari mu itsinda B.

Uko irushanwa ryagenze

Muri buri tsinda amakipe yakinnye hagati yayo hanyuma amakipe abiri akomeza muri ½  cy’irangiza.

Mu mikino ya ½,  ikipe ya  Rubavu Parrots CC yatsinze  Huye Doves CC naho ikipe ya Kinihira Geese CC itsinda  Muhanga Foals CC.

Ku mukino wa nyuma ikipe ya Kinihira Geese CC yatsinze  Rubavu Parrots CC ihita yegukana igikombe.

Kinihira Geese CC yegukanye umwanya wa mbere
Ikipe ya Rubavu Parrots CC yabaye iya kabiri

Abakinnyi bitwaye neza

Abitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye birimo n’ibikoresho by’ishuri ndetse n’iby’umukino wa Cricket. Aba ni  Shimwamana Rosette (Huye Doves CC) witwaye neza mu gukubita agapira “Best Batter” aho yatsinze amanota 56 mu mikino 4, Uwitonze Esperance (Gisovu Finches) yitwaye neza mu gukina mu kibuga “Best Fielder”,  Uwase Niyorukundo Thania (Muhanga Foals) yahawe igihembo nk’uwarinze neza “Best Wicket Keeper”.

Uwumugisha Rachel ukinira ikipe ya Kinihira Geese CC  yegukanye igikombe yabaye uwateye neza agapira “Best Bowler” aho mu mikino 5 yakuye mu kibuga abakinnyi 12 ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “ Player of the Tournament”. Uretse ibikoresho yahawe, yemerewe no kwishyurirwa  amafaranga y’ishuri umwaka wose.

Uwumugisha Rachel (Kinihira Geese CC)

Hatoranyijwe abakinnyi 25 b’ikipe y’igihugu U-15

Aba bakinnyi ni  Uwase Aline (Rubavu Parrots), Mukandayisenga Esther (Rubavu Parrots), Uwineza Diane (Gahanga Falcons), Uwizeye Sharon (Gahanga Falcons), Uwumugisha Rachel (Kinihira Geese), Uwase Niyorukundo Thania (Muhanga Foals), Ishimwe Nadege (Rubavu Parrots), Umukundwa Nacilla (Rwamagana Herons), Kampire Teta Lairat Aboumussa (Kinihira Geese), Agahozo Keza Honnette (Ndera Maidens), Shimwamana Rosette (Huye Doves), Keilla Uwimanzi (Ndera Maidens), Iriza Hogoza (Rwamagana Herons), Uwimana Ruth (Gahanga Falcons), Utagushimaninde Phanny (Gahanga Falcons), Uwineza Seraphine (Gisovu Finches), Niyomukiza Gisele (Muhanga Foals), Ingabire Marie Justine (Ndera Maidens), Uwitonze Esperance (Gisovu Finches), Umunyana Chance  (Rwamagana Herons), Cyiza Emelyne (Rwamagana Herons), Niyokubahwa Phoibe (Kinihira Geese), Mushimiyimana Anastasie (Muhanga Foals), Mukeshimana Sandrine (Gisovu Finches)  na Umukundwa Nice (Huye Doves).

Abakinnyi 25 bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15

Umuyobozi muri RCA ushinzwe iterambere, Rurangwa Landry yatangaje ko iri rushanwa ryasojwe ryatangiye mu mpera za Gashyantare 2023 aho  amashuri mu bice bitandukanye yahuye  nyuma hatoranywa ikipe igomba guserukira ako agace.

Umuyobozi muri RCA ushinzwe iterambere, Rurangwa Landry

Ikipe ya Kinihira Geese CC (Amajyaruguru) , Huye Doves CC, Muhanga Foals CC (Amajyepfo), Gahanga Falcons CC, Ndera Maidens (Umujyi wa Kigali), Gisovu Finches CC, Rubavu Parrots CC (Iburangerazuba) na Rwamagana Herons CC (Iburasirazuba).

Rurangwa yemeje ko irushanwa ryagenze neza kandi ryagaragaje abakinnyi benshi bafite impano ubu igikurikiraho akaba ari ukubakurikirana kugira ngo bakomeze bazamure urwego.

Yakomeje avuga ko batoranyije urutonde rw’abakinnyi 25 barushije abandi  bakaba ari bo bagize ikipe y’igihugu U-15. Ati : “ Ubundi bari gukomeza imyitozo ariko kuko bagomba gusubira ku ishuri  bazagaruka mu myitozo ariko aho bari bafite abatoza bagomba kujya babakurikirana”.

Rurangwa asobanura ko nta rushanwa mpuzamahanga iyi kipe izitabira   ariko muri gahunda basanganwe yo gutegura abakinnyi bahereye hasi  bazashakirwa imikino ya gicuti y’imbere mu gihugu ndetse no hanze kugira ngo bazamure urwego.

Ati : “Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 ni aha bavuye ari yo mpamvu dukomeza gukora iki gikorwa ngo dushake abazabasimbura.”

Perezida wa RCA, Musaale Stephen yagaragaje ko iri rushanwa icyo rigamije ari ugushaka abazasimbura  ba Ishimwe Gisele na Henriette. Ati : “Mwarababonye mu gikombe cy’Isi, ubu rero twatangiye kureba abazabasimbura.”

Perezida wa RCA, Musaale Stephen

Yakomeje avuga ko iyi ari gahunda bihaye yo gutegura bahereye hasi kandi babonye itanga umusaruro mwiza kuko amarushanwa ahera hasi mu mashuri bikagera ku rwego rw’igihugu.

Musaale avuga ko iyi kipe y’abatarengeje imyaka 15 yatoranyijwe bazayishakira imikino ya gicuti harimo n’umukino na Tanzania kugira ngo aba bana bamenyere amarushanwa mpuzamahanga hakiri kare.

Bitewe n’igihe cyabaye gito gahunda nk’iyi izaba no mu bahungu batarengeje imyaka 15 muri Kanama 2023 ubwo abanyeshuri bazaba bari mu kiruhuko kuko no muri iki cyiciro imikino y’amajonjora mu bice bitandukanye yabereye rimwe n’iy’abakobwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA