Abanyeshuri biga mu Ishuri Ryisumbuye rya Mubuga (E.S. Mubuga) ryo mu Karere ka Karongi bahagarariye Intara y’Iburengerazuba begukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yo kunoza Ikinyarwanda, aho bagize amanota 86%, bahigika ibindi bigo bine bahatanaga mu cyiciro cya nyuma.
Ibi byabahesheje ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, nk’ishimwe ry’imbaraga bagaragaje mu gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, indangagaciro n’umurage ndangamuco w’u Rwanda.
Ayo marushanwa yateguwe n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, agamije gushishikariza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye gukoresha Ikinyarwanda neza, no kurushaho kumenya umuco n’umurage by’igihugu, kugira ngo bizabe umurage uhererekanwa hagati y’ibisekuru mu gihe kiri imbere.
Ku ikubitiro ayo marushanwa yatangiye ku wa 10 Gashyantare 2026, akaba yarabanje kuba mu byiciro bitandukanye hirya no hino mu gihugu hatoranwa ikigo kimwe gihagararira buri Ntara.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, ni bwo habaye icyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa cyitabiriwe na E.S. Bumbogo yo mu Karere ka Gasabo yari ihagarariye Umujyi wa Kigali, TTC Kabarore yo mu Karere ka Gatsibo yari ihagarariye Intara y’Iburasirazuba, E.S Mubuga ihagarariye Intara y’Iburengerazuba, École des Sciences de Musanze iharariye Intara y’Amajyaruguru na G.S. Remera Rukoma yo mu Karere ka Kamonyi yari ihagarariye Intara y’Amajyepfo.
Ibyo bigo byarushanyijwe mu byiciro bitandukanye aho bahabwaga ibibazo bijyanye kuvuga no gukoresha neza Ururimi rw’Ikinyarwanda bifite amanota 50%, ibijyanye n’umuco 20%, ibigaruka ku ndangagaciro na kirazira byari bifite 10% n’ibyibandaga ku Murage w’Igihugu bakoreraga kuri 20%.
E.S Mubuga yitwaye neza igira amanota 86%, ikurikirwa na G.S Remera Rukoma yagize 85.5%, École des Sciences de Musanze iba iya gatatu n’amanota 84%, E.S Bumbogo iba iya kane n’amanota 83%, naho TTC Kabarore iba iya gatanu n’amanota 75%.
Mukwiye Arsène wiga muri E.S. Mubuga yashimye Inteko y’Umuco yateguye aya marushanwa, avuga ko yamufashije kumenya byinshi by’umurage nyarwanda atari asanzwe azi.
Yagize ati: “Nshimira Inteko y’umuco yateguye aya marushanwa kuko nayungukiyemo byinshi bijyanye n’umuco n’Umurage w’Abanyarwanda nari ntazi neza.”
Gatako Happy Amelia wo muri E.S. Bumbogo yavuze ko aya marushanwa yabasigiye isomo rikomeye, cyane cyane mu kumenya ibisakuzo n’umurage nyarwanda bityo bakeneye kongeramo imbaraga.
Ati: “Twari twariteguye neza kandi twishimiye urugendo rw’amarushanwa, ariko byatweretse aho dukeneye kongera imbaraga, cyane cyane mu bisakuzo n’umuco nyarwanda.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko ikigo cyahize ibindi kigiye guhabwa mudasobwa kuri buri munyeshuri, mu rwego rwo kubafasha gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga n’imyigire.
Yagize ati: “Nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, twiyemeje guhemba aba banyeshuri babaye aba mbere tubaha mudasobwa kugira ngo bakomeze kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga no mu rurimi rw’Ikinyarwanda.”
Yongeyeho ko abo banyeshuri bazanasurwa Ingoro Ndangamurage z’Igihugu, kugira ngo barusheho gusobanukirwa umuco nyarwanda mu buryo bwagutse.
Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera, yavuze ko batangajwe n’urwego rw’ubumenyi bwagaragajwe n’abanyeshuri, ashimangira ko ubukangurambaga bwagize uruhare rukomeye mu kubazamurira ubumenyi.
Yagize ati: “Twabonye impinduka zigaragara mu bumenyi bw’ururimi rw’Ikinyarwanda, bigaragaza ko ubukangurambaga bukomeje gutanga umusaruro.”
Yashimangiye ko aya marushanwa azakomeza kwagurwa kugira ngo agere no mu bindi bigo byinshi by’amashuri hirya no hino mu gihugu.


