Elon Musk yaciye agahigo ko gutunga miliyari 1000$
Amakuru

Elon Musk yaciye agahigo ko gutunga miliyari 1000$

Imvaho Nshya

June 12, 2026

Umushoramari akaba n’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yabaye umuntu wa mbere ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1000 z’Amadorali ya Amerika.

Uyu mugabo yabigezeho, nyuma y’uko SpaceX, sosiyete ye ikora ibyogajuru, satellite n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ishyize imigabane yayo ku isoko bwa mbere.

Ishyirwa ry’iyi migabane ku isoko ry’imari ryaciye agahigo gakomeye, aho buri mugabane wagurishijwe ku gaciro ka 135$, bituma SpaceX ikusanya miliyari 75 z’Amadorali.

Nyuma y’iri shyirwa ku isoko ry’imigabane, agaciro ka SpaceX kageze kuri tiriyoni 1.77 z’Amadorali, bituma iba imwe mu masosiyete afite agaciro gakomeye kurusha ayandi ku Isi ndetse inarenga agahigo kari gafitwe na Saudi Aramco kuva mu 2019.

Inyandiko zashyizwe ahagaragara na SpaceX zigaragaza ko Elon Musk afite imigabane myinshi cyane muri iyi sosiyete, aho ifite agaciro ka miliyari 866.5 z’Amadorali. Iyo hiyongereyeho imigabane asanzwe afite muri Tesla, ifite agaciro ka miliyari 286.2 z’Amadorali, umutungo we wose ugera kuri Miliyari 1000 z’Amadorali.

Ibi bituma Musk aba umuntu wa mbere mu mateka ugeze ku rwego rw’umutungo urenga miliyari 1000 z’Amadorali. Gusa abasesenguzi bagaragaza ko uyu mutungo ubazwe hashingiwe ku gaciro k’imigabane afite mu masosiyete ye, bivuze ko ushobora kuzamuka cyangwa ukagabanuka bitewe n’imihindagurikire y’isoko ry’imari.

Nubwo SpaceX ifite agaciro kari hejuru cyane muri iki gihe, iyi sosiyete iracyakorera mu gihombo. Mu mwaka wa 2025 yinjije miliyari 18.7 z’Amadorali, avuye kuri miliyari 14 z’Amadorali yari yinjije mu mwaka wabanje, ariko isoza umwaka ifite igihombo cya miliyari 4.9 z’Amadorali.

Icyakora, ishyirwa ku isoko ry’imigabane ya SpaceX ryafashwe nk’intambwe ikomeye mu mateka y’iyi sosiyete ndetse rinashyira Elon Musk ku mwanya utarigeze ugerwaho n’undi muntu uwo ari we wese ku Isi mu bijyanye n’umutungo.

Elon Musk yabaye umuherwe wa mbere wujuje miliyari 1000 z’amadorari ya Amerika

Yanditswe na Niyirora Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA