Umugore witwa Uwambajimana Claire wari utwite inda y’amezi 5 bikekwa ko yishwe n’umugabo we amunize. Uwo mugabo akimara kumwica yagiye ku baturanyi arababwira ngo nibamutabare umugore we arapfuye, ahita asubira mu rugo aryama iruhande rw’umurambo.
Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Nyagasambu, Akagali ka Rukira, Umurenge wa Huye, mu Karere ka Huye, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, ni bwo hamenyekanye inkuru. Mu ma saa saba z’iri joro ni bwo umugabo witwa Ndayisaba Eric yishe umugore we amunize nk’uko umuturanyi we akana na mushiki we wo kwa sewabo yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Ndayisaba yaje aravuga ngo nitumutabare umugore arapfuye. Kubera ko ari umubyeyi mugenzi wanjye akaba na muramukazi wanjye kandi nkaba narimbizi ko atwite inda y’amezi 5, nahise ngira ngo ni inda yagize ikibazo ikaba ivuyemo. Namubajije uko byagenze, aravuga ngo yabyutse ajya ku bwiherero, agaruka yihirika, aramuvugisha ntiyavuga, none ngo n’umwuka waheze.”
Yongeyeho ati: “Namubwiye ngo ibyo ukoze ubyakirize yombi Ndayisa!! Kuki utatumye umwana cyangwa ngo wowe usimbuke uze utubwire, ko wari ubonye ko arimo gusamba? Nk’ababyeyi twari guhita duhamagara Umujyanama w’Ubuzima cyangwa kwa muganga i Sovu bakazana imbangukiragutabara ikamujyana. Nabimubwiraga turimo kwiruka tujya mu rugo iwe kureba ayo mahano akoze.”
Undi mugore nawe uturanye n’uyu muryango, akaba ari na mushiki wa Ndayisaba wo kwa sewabo, na we avuga ko atahise abyiyumvisha kuko ku mugoroba yari ari kumwe na nyakwigendera. Ati: “Ndayisaba yabimbwiye mpita nikubita hasi, ndamubwira ngo izo nzozi urimo kurota zisubize aho uzikuye. Kuki utatubwiye ukibona ko arembye ngo tumube hafi? Aravuga ngo yari arimo kurwana nawe amufata.”
Karekezi David ni we Ndayisaba Eric yabwiye bwa mbere ngo amutabare umugore we arapfuye. Ati: “Nkigerayo ninjiranye mu nzu na bashiki be babiri bo kwa sewabo. Twasanze nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka, ariko tukabona yanizwe nk’uko mu ijosi rye byagaragaraga.”
Akomeza avuga ko basanze abana barimo kurira kuko ngo bari bahoze babona se akubita nyina. Ati: “Twabajije abana kuko ni abana bazi ubwenge, batubwira ko se yakubise nyina akamuniga, ariko Ndayisaba we akavuga ko barwanaga amufata arimo gusamba, kandi ntabwo bibaho ko umuntu asamba arwana byongeye ahagaze.”
Aba babyeyi bavuga ko bafitanye isano na Ndayisaba, bo bavuga ko yari asanzwe abanye mu makimbirane na nyakwigendera, ariko bajyaga bamuba hafi kuko bazi ko musaza wabo ari umusinzi. Ati: “Ubundi Nyagasambu ni indiri y’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Abantu b’inaha barangiritse nta buzima, ahubwo mutuvuganire kuko n’abandi baraza gukurikira nyakwigendera.”
Abaturage bavuga ko icyabatunguye ari uko uyu Ndayisaba Eric atitaye kuba mu rugo hari abantu baje kumutabara, ahubwo akajya mu cyumba akaryama inyuma y’umurambo kugera bucyeye mu gitondo. Ati: Ahubwo uyu mugabo ni amahano yakoze. Yagiye aryama inyuma y’umurambo, noneho afata igitambaro akajya amuhanagura.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yahamije amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera. Ati: Ni byo, amakuru twayamenye ku bufatanye n’abaturage, Polisi na RIB twihutiye kuhagera kandi iperereza ryatangiye. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kaminuza ngo ukorerwe isuzuma, naho ukekwa yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.
Uyu Ndayisaba ukekwaho kwica umugore we, ari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, bakaba bari bafitanye abana babiri n’inda ya gatatu nyakwigendera yari atwite.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko kekwaho kwica umuntu iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Iri tegeko kandi rivuga ko iyo uwakoze icyaha abihamijwe n’inkiko zibifitiye ububasha ko yishe umuntu abigambiriye ahanishwa igihano cya burundu.

