Haringingo wa Rayon Sports yashimye uko abakinnyi be bitwaye imbere ya Gorilla FC

Haringingo wa Rayon Sports yashimye uko abakinnyi be bitwaye imbere ya Gorilla FC

ZIGAMA THEONESTE

April 23, 2026

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko bitandukanye no mu mikino iheruka, abakinnyi be bakinnye neza kuri Gorilla FC banganyije igitego 1-1, yizeza ko nibazakomeza kwizamurira icyizere ibitego bizaboneka.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’uyu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026.

Abajijwe uko yakiriye imyitwarire y’abakinnyi be, Haringigo yavuze ko bitwaye neza ugereranyije n’imikino baheruka gukina. Ati: “Umukino w’uyu munsi utandukanye n’iyo twakinnye. Twaremye uburyo bwo kugera mu izamu, hasigaye gusa ko twigirira icyizere ko ibitego bishobora kwinjira. Dukomeje gukina gutya nizera ko dushobora no kubona ibitego”

Ku mpamvu Aziz Bassane yahagaritswe, Haringingo yavuze ko hari ipererereza ari gukorwaho ku kibazo cy’imyitwarire amaze iminsi agaragaza. Yagaragaje ko hari abakinnyi bafite imyitwarire idakwiye hanze y’ikibuga, yibutsa ko ibyo bidakwiye mu ikipe nkuru nka Rayon Sports.

Ati: “Bassane hari ibintu byamugaragayeho, bakiri gukoraho iperereza. Abantu bamenye ko Rayon Sports ari ikipe nkuru, bagomba kwitwara neza no kubigaragaza hanze mu kibuga no hanze. Nidusanga ari byo cyangwa atari byo ashobora kugaruka mu kibuga”.

Rayon Sports imaze iminsi nta ntsinzi dore ko mu mikino umunani iheruka gukina mu marushanwa yose, aho iheruka kubona amanota atatu, ubwo yateraga mpaga Gasogi United mu mukino wa shampiyona kuko itageze ku kibuga.

Iyi kipe yambara umweru n’ubururu iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, izakirwamo n’Amagaju FC ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, kuri Stade ya Kamena mu Karere ka Huye.

Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro
Rayon Sports imaze imikino umunani yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA