Niyodusenga Jean Pierre w’imyaka 26 na Ntawumenyumunsi Céléstin w’imyaka 28 mu ma saa tanu n’igice ku wa 21 Mata 2026 bafatiwe mu kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, abandi 21 baracika.
Umwe mu baturage batanze amakuru yatumye abo bafatwa yabwiye Imvaho Nshya ko yahiraga ubwatsi bw’ amatungo hafi y’icyo kirombe cyacukurwagamo n’abantu 4 abona binjiyemo n’ibitiyo n’ibindi bikoresho, 2 bacukura mu ntangiriro z’ikirombe, abandi 2 binjiramo imbere abari ku kindi kirombe ntiyari yababonye.
Ati: “Ubwo ubushize hagwagamo abantu 2, ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwatubwiye kujya dutanga amakuru ku muntu wese tubonye yinjiramo, nababonye mpita mpamagara abayobozi ku Mudugudu mbaha ayo makuru nsanga hari n’abandi baturage bababonye bahamagaye ku Murenge, baraza bafata bariya 2 abandi baracika, ari bwo twanabonaga abandi benshi basohoka mu kindi kirombe biruka.”
Yakomeje avuga ko kubera uburyo ibi birombe bimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi bacukura rwihishwa, nk’abaturage biyemeje kujya batanga amakuru ku bo babonye bajyamo bose, bagafatwa bakigishwa aho gukurwamo byabaguye hejuru, bapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato Munyurwa Venant, yabwiye Imvaho Nshya ko bafashwe ku makuru yatanzwe n’abarinda ibi birombe bababwiye ko babonye abantu barimo bacukura, ajyana n’izindi nzego bakorana, abacukuraga bamwe bababonye bariruka,abo 2 bari binjiyemo imbere babura uko bacika barafatwa.
Ati: “Bacukuraga bitemewe mu birombe 2 mbere byari ibya Kampani yahacukuraga by’igerageza, yari imaze imyaka 2 itahacukura, abaturage bakagira ubwo bishoramo bagacukura bitemewe. Ikirombe kimwe cyarimo abaturage 4, ikindi kirimo abagera kuri 19. Twahingukiye ku cyarimo abo 4, batwikanze 2 bariruka, 2 barimo imbere kuducika birabananira turabafata.’’
Avuga ko ba bandi 19 babonye abo 2 birutse na bo birukira icyarimwe n’ibikoresho bacukuzaga ayo mabuye y’agaciro. Ati: “Bari nko mu gice cyo hakurya babonye abo 2 birutse na bo basohoka mu cyo bacukuragamo biruka tubabara tugeza kuri 19.’’
Hari hashize ukwezi muri ibi birombe hapfiriyemo 2 bacukuraga ikirombe kibagwaho
Asaba abaturage kwirinda kwishora muri ubu bucukuzi butemewe, cyane cyane ko binjiramo bihishe, nta bikoresho bibaha umwuka bafite, nta n’ubwishingizi, bikaba bifite ingaruka nyinshi zinarimo kuhatakariza ubuzima n’imiryango yabo ikahahombera.
Anavuga ko kubera imvura nyinshi imaze igihe igwa ubutaka bwasomye ku buryo kugwirwa n’umusozi byoroshye, akabasaba kutangiza ubuzima bwabo bishora mu bucukuzi budakurikije amategeko. Munyurwa avuga ko mu ngamba bafite zo kubukumira n’ingaruka zabwo, harimo kongera abarinzi kuko aho bacukura ari hanini, bafite abarinzi 14 ariko batahakwira hose, nijoro hakarinda bake, abo bacukuzi bagacungana na bo, aho batarindiye akaba ari ho bacukura.
Hakanaba hari impungenge ko hari abarinzi usanga bakorana nabo bacukuzi babaha amakuru bigatuma bidacika, byose bagiye kubihagurukira. Izindi ngamba ni ukubwira ba nyiri amasambu acukurwamo ayo mabuye bakabafasha kumenya abacukuramo kuko nta wacukurirwa mu isambu ngo abiyoberwe. Igihe bizajya bigaragara ko hari uwacukuriwe mu isambu ntabigaragaze, azajya abihanirwa, na byo byaca ubu bujura.