U Rwanda rwashimye u Busuwisi bwafunguye Ambasade i Kigali
Politiki

U Rwanda rwashimye u Busuwisi bwafunguye Ambasade i Kigali

KAYITARE JEAN PAUL

November 20, 2025

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye Ignazio Cassis, Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, anashimira Leta y’u Busuwisi yafashe icyemezo cyo gushyira ambasade yabwo i Kigali.

Ignazio Cassis, Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 46 y’Abaminisitiri ba Francophonie.

U Busuwisi bwashyize Ambasade yabwo mu Rwanda hagamijwe guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, imiyoborere n’umuco.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashimiye Cassis uri mu Rwanda, uruhare rwe mu nama y’Abaminisitiri ba Francophonie.

Yamushimiye kandi icyemezo cya Guverinoma y’u Busuwisi cyo gushyira ambasade yayo i Kigali, yemeza ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Cassis yemeje ko u Busuwisi buzakomeza gushimangira ubutwererane bushingiye ku bukungu no kurushaho kwagura imikoranire yabwo n’u Rwanda.

U Rwanda na Suisse ni ibihugu bimaze kugirana umubano w’ubutwererane ukomeye kuva mu ntangiriro y’umwaka wa 1960.

Amafoto: Primature

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA