Umuhanzi w’umunyabigwi ku Isi Michael Jackson agiye gukorerwa filimi mbarankuru igaragaza ibitazwi ku gitaramo cy’amateka yakoze muri Super Bowl nyuma y’imyaka 30 icyo gitaramo kibaye.
Ni filimi yiswe ‘Spectacle: Michael Jackson at the Super Bowl’ izasohoka muri Gashyantare 2027, ikazanyuzwa kuri Hulu na ESPN. Iyo filimi izibanda ku buryo Michael Jackson n’itsinda rye bateguye igitaramo cyo mu 1993, cyagize uruhare rukomeye mu guhindura igitaramo cyo hagati mu mukino wa Super Bowl kikaba kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuziki ku Isi.
Ni amakuru yatangajwe na Hulu izwi nk’urubuga rwo kureberaho filimi, ibiganiro bya televiziyo n’izindi gahunda kuri internet ndetse na ESPN ikigo kizwi cyane mu gutangaza amakuru ya siporo, imikino n’ibiganiro biyerekeye.
Abateguye iyo filimi mbarankuru batangaza ko izayoborwa na Bao Nguyen, ikazagaragaramo amashusho atari yarigeze ashyirwa hanze agaragaza Michael Jackson n’itsinda ryakoranye na we mu kugitegura.
Michael Jackson yataramye muri Super Bowl Halftime Show mu 1993 cyikaba gifatwa nk’imwe mu mpinduka zikomeye kuko uwo muhanzi yagaragaje ko igitaramo cyo hagati mu mukino gishobora kuba igikorwa gikomeye cy’imyidagaduro, kigakurura abantu benshi ku Isi.
Ni filimi itegerejweho gufasha abakunzi ba Michael Jackson n’abandi bakurikira imyidagaduro gusobanukirwa neza uko igitaramo cye cyateguwe n’uruhare yagize mu guhindura Super Bowl Halftime Show ikaba urubuga rukomeye rw’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Ni filimi yakozwe ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo Skydance Sports, ikigo gikora filimi n’ibiganiro bijyanye na siporo kizwi nka Optimum Productions, ikigo gikora filimi, na NFL Films, ishami rya NFL rizobereye mu gufata no gutunganya amashusho y’imikino n’inkuru zayo.
