Handball: Abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika batangiye imyitozo

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Handball: Abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika batangiye imyitozo

Imvaho Nshya

July 27, 2022

Ku wa Kabiri taliki 26 Nyakanga 2022 ni bwo ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ryatangaje urutonde rw’abakinnyi  batarengeje imyaka 20 n’abatarengeje 18 batangiye umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika izabera mu Rwanda kuva taliki 20 Kanama kugeza 06 Nzeri 2022.

Uru rutonde ruriho abakinnyi 42 harimo 21 batarengeje imyaka 20  ndetse na 21 batarengeje imyaka 18.

Aya makipe yombi akaba yatangiye imyitozo  aho irimo kubera muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye “UR Huye”.

Urutonde rw’ikipe y’abatarengeje imyaka 20

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 21 ari bo Uwayezu Arsene (ADEGI), Nsabimana Dominque (Gicumbi HBT), Munezero Nathan (TVET Mutenderi), Iradukunda Alain (UR Huye), Rugwiro Ivan Patrick (ES Kigoma), Nshimyumukiza Donath (ADEGI), Kubwimana Emmanuel (ES Kigoma), Hakizimana Dieudonne (Gicumbi HBT), Mugabo Samuel (APR HBC), Iragena Emmanuel (Gicumbi HBT), Hakizimana Thierry (UR Huye), Iradukunda Fabrice (Munyove HC), Yesurakiza Ernest (GS Rugarama), Nshimyumuremyi Fred (ES Kigoma), Nsangayezu Maurice (APR HC), Urimubandi Jean Baptiste (UR Nyarugenge), Hirwa Mutesa Ruben (ES Kigoma), Byiringiro Jean D’amour (Vision JN), Manishimwe  Gustave (E SC Musanze), Niyomufasha Imran (ES Kigoma ) na Ndayisaba Etienne (Gicumbi HBT).

Umutoza mukuru ni Ntabanganyimana Antoine yungirijwe na Mudaharishema Sylvestre naho umutoza w’abanyezamu ni Unjiima Alberto.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda U-20, Ntabanganyimana Antoine

Imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 igiye kuba ku nshuro ya 29   “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” izatangira taliki 20 isozwe 27 Kanama 2022. Iyi mikino izitabirwa n’amakipe 9 aho yashyizwe mu  matsinda abiri. Itsinda  A rigizwe n’u Rwanda, Tunisia, Maroc, Angola na Central Africa Republic na ho itsinda B rigizwe na Misiri, Algeria, Congo Brazzaville na Libya.

Urutonde rw’ikipe y’abatarengeje imyaka 18

Abakinnyi 21 batangiye umwiherero ni Shema Prince (ES Kigoma), Mugisha Joseph (UR Huye), Ufitinema Moussa (ADEGI), Iryivuze Fiacre (Munyove HC), Niyoyita Aime Vedaste (ES Kigoma), Muhozi Jean De Dieu (Munyove HC), Mupipi Hakim Prince (ES Kigoma), Ndayishimiye Jean Pierre (ADEGI), Iradukunda Charles (Gorillas HC), Niyonkuru Karim (ADEGI), Uwase Moise ES Kigoma), Niyomugabo Ezekiel GS St Martin Hanika), Bazimaziki Jean Damascene (ADEGI), Niyonkuru Jean Paul (Munyove HC), Nshuti Olivier (GS St Martine Hanika), Kwizera Thierry (ES Kigoma), Sangwa Ukwibishaka Jean Delice (ES Kigoma), Muhire Jean d’Amour (ES Kigoma), Bavandimwe Stephen (ADEGI), Ibyimanikora Bernard  (UR-Nyarugenge) na Minani Venuste (ES Kigoma).

Umutoza mukuru  ni Bagirishya Anaclet yungirijwe na  Ngarambe François Xavier  naho Mwiseneza Innocent ni umutoza w’abanyezamu.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda U-18, Bagirishya Anaclet

Hari n’abandi bazafasha abatoza ku mpande zombi barimo Nzabanterura Didace ushinzwe ibijyanye n’imibare “Team Statistician”, Byiringiro Cyrille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi “Fitness Coach”, Mugwiza Philippe (Umuganga) na Iyamuremye Alfred ushinzwe ibikoresho.

Imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 18  izaba ibaye ku nshuro ya 18  “U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” izatangira taliki 30 Kanama  isozwe taliki 06 Nzeri 2022. Muri iki cyiciro hazitabira amakipe 9  aho yashyizwe mu matsinda  abiri. Itsinda A ririmo Maroc, Congo Brazzaville, Libya na Uganda naho itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Misiri, Algeria, Madagascar n’u Burundi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA