Handball: Abitabiriye imikino y’Afurika bifatanyije n’abatuye i Gikondo mu muganda rusange

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Handball: Abitabiriye imikino y’Afurika bifatanyije n’abatuye i Gikondo mu muganda rusange

Imvaho Nshya

August 28, 2022

Ubusanzwe ku wa Gatandatu wa nyuma  w’ukwezi ni umunsi wahariwe igikorwa cy’umuganda rusange aho abaturage mu byiciro bitandukanye bifatanya bagakora ibikorwa binyuranye birimo isuku, gusibura imirwanyasuri  n’ibindi.

Ku wa Gatandatu taliki 27 Kanama 2022, abitabiriye imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball yabeye mu Rwanda kuva taliki 20 Kanama 2022 “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gikondo, Akagari ka Kagunga, Umudugudu wa Rebero mu gikorwa cy’umuganda rusange ahakozwe isuku ndetse no gusibura imirwanyasuri.

Muri iki gikorwa hari abari bahagarariye amwe mu makipe yitabiriye iyi mikino y’Afurika barimo u Rwanda, Tunisia, Congo Brazzaville na Angola.

Hari kandi  abayobozi b’amashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika barimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Twahirwa Alfred.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred

Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa  hari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka  Kicukiro, Umutesi Solange, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo,  Dr Mpabwanamaguru Merard n’abandi batandukanye  bo mu Murenge wa Gikondo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka  Kicukiro, Umutesi Solange

Dr Mpabwanamaguru mu butumwa yageneye abaturage nyuma y’umuganda rusange harimo kubibutsa akamaro k’isuku na gahunda nziza za Leta zitandukanye zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abatugare nk’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo,  Dr Mpabwanamaguru Merard

Ubuyobozi bwa FERWAHAND bwemereye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abaturage  200 batuye mu Murenge wa Gikondo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA