Mu gushyingo 2021, Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” yahaye u Rwanda uburenganzira bwo gutegura no kwakira amarushanwa abiri y’Afurika mu cyiciro cy’abakiri bato, harimo abatarengeje imyaka 20 mu bahungu «Championnat d’Afrique des Nations Juniors Masculins 2022 » rizaba taliki 20 kugeza 29 Kanama 2022 ndetse n’abatarengeje imyaka 18 « Championnat d’Afrique des Nations Cadets Masculins 2022 » rizaba taliki 30 Kanama kugeza ku ya 06 Nzeri 2022.
Mu rwego rwo gushaka abakinnyi bazaserukira u Rwanda, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” kuva taliki 04 kugeza 15 Mata 2022 bateguye umwiherero wari ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato yombi.
Uyu mwiherero wabereye muri ES Kigoma mu Karere ka Ruhango ukaba wari witabiriwe n’abakinnyi 42 barimo 21 batarengeje imyaka 18 ndetse na 21 batarengeje imyaka 20.
Mbere yo gukina imikino y’Afurika aya makipe yombi azitabira irushanwa ry’Akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy” rizabera muri Kenya taliki 24 kugera 30 Nyakanga 2022.
Nyuma y’uyu mwiherero, abakinnyi bashimwe n’abatoza bazakomeza gukora imyitozo.
Muri iki gihe cy’umwiherero aba bana basuwe n’abantu batandukanye barimo Visi-Perezida wa FERWAHAND, Masengesho Dominique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Ruhango.


Kubera ko uyu mwiherero wabaye mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, taliki 09 Mata 2022 abana bitabiriye
ikiganiro cyagenewe urubyiruko rwo mu Murenge wa Ruhango, aho baganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ikiganiro cyari kigamije gusobanurira urubyiruko amateka ya Jenoside ndetse no kuganira ku ntambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma y’imyaka 28 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.


Mu gusoza uyu mwiherero, aba bakinnyi basuwe na Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred, Umunyamabanga mukuru Tuyisenge Pascal ndetse n’Umunyamabaga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier wanatangaje ko MINISPORTS izakomeza kubaba hafi muri aya marushanwa barimo gutegura.




Iyi myitozo yayobowe n’abatoza batatu ari bo Bagirishya Anaclet watozaga abatarengeje imyaka 20, Mudaharishema Sylvestre watozaga abatarengeje imyaka 18, ndetse na Unjima Albert watozaga abanyezamu.


Ubuyobozi bwa FERWAHAND butangaza ko mu cyiciro cy’abakobwa naho bateganya umwiherero mu bindi biruhuko kuko bo imikino y’Afurika izaba umwaka utaha wa 2023.