Rwanda 29-28 Burundi
Burundi 37-43 Rwanda
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda ikipe y’u Burundi imikino ibiri ya gicuti yakinwe mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 “IHF Men’s Youth World Championship 2023” aho aya makipe yombi azitabira.
Iyi mikino yombi yabereye ku kibuga giherereye i Nyambirambo ahazwi nko kuri Tapis Rouge taliki 01 na 02 Mata 2023. Mu mukino wa mbere, ikipe y’u Rwanda yatsinze u Burundi ibitego 29 kuri 28 naho umukino wa kabiri , ikipe y’u Rwanda itsinda ku bitego 43 kuri 37.



Nyuma y’iyi mikino yombi, umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Bagirishya Anaclet yavuze ko iyi mikino ibafashije kureba uko abakinnyi bahagaze kuko bari bamaze iminsi bari mu makipe yabo.

Yakomeje avuga ko hari ibyo babonye bagomba kongeramo imbaraga nko mu izamu.
Umutoza Bagirishya ashimangira ko imikino nk’iyi ifasha cyane. Ati : “Imikino nk’iyi irafasha cyane natwe tuzajya i Burundi dukine indi mikino nk’ibiri ndetse turateganya ko bishobotse twanakina na Misiri ndetse na Maroc nk’amakipe akomeye asanzwe yitabira igikombe cy’Isi kugira ngo turebe neza uko duhagaze.”
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Burundi, Nimubona Floribert yatangaje ko iyi mikino yabafashije kubona aho bafite intege nke. Ati : “Ikipe y’u Rwanda yaturushije imbaraga hagati bivuze ko tugomba gufasha abakinnyi kogera imbaraga”.

Yakomeje avuga ko gahunda bafite ari ugukomeza gukina imikino nk’iyi ya gicuti aho bategereje ikipe y’u Rwanda ko izaza i Burundi ndetse bakaba bateganya n’indi mikino kugira ngo abakinnyi bakomeze bamenyerane kandi bagire n’ibyo bakosora.
Umutoza Nimubona avuga ko bakomeje gushaka ubufasha bwo kwitegura neza kuzitabira igikombe cy’Isi muri Croatia ariko bashimira Perezida w’igihugu wabishyuriye amafaranga yo kwitabira.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Twahirwa Alfred yavuze ko iyi mikino yagaragaje ko hari ibyo abakinnyi barimo gukora neza ariko ko hari n’ibindi bikenewe gukorwa kugira ngo bagere ku rwego rwo gukina igikombe cy’Isi.

Yakomeje avuga ko hagomba gukinwa imikino myinshi ya gicuti cyane cyane n’amakipe akomeye. Ati : “Tugomba gukina n’amakipe akomeye atari ayo tubasha gutsinda gusa”.
Twahirwa yavuze ko barimo kureba uko haboneka imikino ya gicuti n’amakipe akomeye cyane cyane ayo mu barabu. Ati : “Turateganya gukina na Misiri na Maroc, twaravuganye hari gahunda y’uko twajyayo. Turateganya no gukorera umwiherero mu Bufaransa aho twatangiye ibiganiro n’ikipe ya PSG kuko ifite ikipe ya Handball”.
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa avuga ko uretse iyi mikino n’amakipe akomeye bateganya hari na gahunda yo kujya kwishyura ikipe y’u Burundi muri Gicurasi 2023 ndetse byanashoboka hakazaba n’umukino n’ikipe ya Kenya.
Mu rwego rwo gufasha ikipe kuzitwara neza, Twahirwa anagaragaza ko hari na gahunda yo gushaka abatoza bafite ubumenyi bwisumbuyeho ndetse banatoje mu mikino y’igikombe cy’Isi.
Iyi mikino ya gicuti byari biteganyijwe ko ibera muri BK Arena mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera ahasa n’aho bazakinira ariko ntihaboneka. Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred akaba avuga ko barimo kuganira na MINISPORTS kugira ngo ikipe izajye ibasha kuhakorera imyitozo kuko bateganya kujya bakora imyitozo bataha ubundi bakaba bajya no mu mwiherero bari hamwe mu gihe runaka mu rwego rwo gukomeza kwitegura.
Abakinnyi 18 bakinnye umukino w’u Burundi
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda U-19 bakinnye imikino ibiri ya gicuti n’u Burundi barimo Uwayezu Arsene (Gicumbi HBT), Ufitinema Musa (ADEGI), Kwisanga Peter (APR HBC), Shema Prince (APR BBC), Mbesutunguwe Samuel (Police HBC), Niyonkuru Karim (APR HBC), Kubwimana Emmanuel (Gicumbi HBT), Ndayishimiye Jean Pierre (ADEGI), Muhumure Elysee (Gicumbi HBT), Hazikimana Dieudonne (Gicumbi HBT), Izabayo Issae (Gicumbi HBT), Musoni Albert (APR HBC), Nshimyumuremyi Fred (Police HBC), Akayezu Andre (Gicumbi HBT), Bavandimwe Stephen (ADEGI), Kayijamahe Yves (Gicumbi HBT), Niyoyita Aime Vedaste (APR HBC) na Nshimyumukiza Donath (ADEGI).
Umutoza mukuru ni Bagirishya Anaclet akaba yungirijwe na Ngarambe François Xavier.

Aya makipe yombi, u Rwanda n’u Burundi akaba yarabonye itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’Afurika yabereye mu Rwanda muri Kanama na Nzeri 2022.
Muri iyi mikino y’igikombe cy’Isi izabera muri Croatia kuva taliki 2 kugeza 13 Kanama 2023, ikipe y’u Rwanda U-19 iri mu itsinda A hamwe na Croatia izakira irushanwa, Portugal na Algeria naho ikipe y’u Burundi U-19 iri mu itsinda H hamwe na Sweden, Faroe Islands na Iran.
Uko andi matsinda ateye
Itsinda B: Hungary, Slovenia, Morocco na New Zealand.
Itsinda C: Egypt, Iceland, Japan na Czech Republic.
Itsinda D: Spain, Republic of Korea, Brazil na Bahrain.
Itsinda E: Denmark, Austria, Chile na Mexico.
Itsinda F: Norway, Montenegro, North Macedonia na Georgia.
Itsinda G: Germany, Argentina, Saudi Arabia na USA.
Iyi mikino yaherukaga kuba muri 2019 kuko muri 2021 itabaye kubera COVID-19. Muri 2019, ikipe ya Misiri ni yo yegukanye igikombe itsinze u Budage ibitego 32 kuri 28. Andi makipe yari ahagarariye Afurika, Tunisia yasoreje ku mwanya wa 16, Nigeria isoreza ku mwanya wa 23.