Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa laboratwari y’icyitegererezo yo gupima indwara zikomoka ku nyamaswa, izatwara miliyari zisaga 34 z’amafaranga y’u Rwanda, yitezweho kuzafasha mu guhangana n’indwara zagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB cyamuritse iyo laboratwari kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI NDr Cyubahiro Mark Bagabe, yagize ati: “Laboratawari twari dufite ahangaha, ni iya kera mu 1983, itari yujuje ibisabwa kugira ngo ive ku rwego rwa kabiri igere ku rwego rwa 3 n’inyubako ubwayo yari nto cyane ku buryo utashobora gushyiramo ibikoresho ngo itange serivisi zo mu bworozi bw’ibikoresho, ku buryo bw’abakozi naho ubwaho.”
Yakomeje asobanura ko hari ibipimo ngenderwaho kugira ngo ishyirwe ku rwego rwa gatatu.
Ati: “Kuyishyira ku rwego rwa 3 bisaba ko yemezwa ikagira icyangombwa cy’ubuziranenge ku buryo hari n’indwara ushobora gukorera isuzuma kubera ko ufite abantu babishoboye, ufite ibikoresho n’inyubako ubwayo.
Icyo izaba ifite iyi isanzwe idafite ni inzu igezweho, iyo abantu bakora mu bintu by’indwara haba harimo kureba ko ibyo ubona koko bijyanye n’icyo wari utegereje.”
Dr Cyubahiro yavuze ko abakozi bazahabwa n’amahugurwa bakubakirwa ubushobozi.
Yagize ati: “Ikindi ni amahugurwa azahabwa abakozi bazaba bakoramo, iyo laboratwari izaba ishobora kubona ibipimo nyabyo bigaragaza ya laboratwari yujuje ibisabwa. Izaba ari urwego rukorerwa isuzuma harebwa ko ibyo bakora, ibisubizo batanga byizerwa.”
Minisitiri w’Ubuzima MINISANTE Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko iyo laboratwari izafasha gukaza ubwirinzi.
Ati: “Iyi ni laboratwari yo ku rwego mpuzamahanga ifite umwihariko wo gupima inyamaswa zibana n’abantu n’iziba mu ishyamba ndetse ikaba yapima n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’aho tuba ariko ikanabihuza n’abantu, hari abantu, hari inyaswa naho byombi biba.”
Yakomeje asobanura ko ari abantu, inyamaswa bifite aho bihuriye, aho biba bityo bimwe bishobora kwanduza ibindi.
Yagize ati: “Inyamaswa zishobora kwanduza abantu indwara nk’ibi byorezo twabonye, inyamaswa nazo zishobora kwanduzwa n’abantu, bakwanduza inyamaswa bahura nazo, by’umwihariko aho turi naho hari ibintu byinshi bishobora gutera uburwayi.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko iyo laboratwari iri mu rwego rwo hejuru, ifite ubushobozi bwo gupima ibyahungabanya ubuzima.
Ati: “Iyo laboratwari izaba ifite umwihariko wo gupima ibyo byose, izaba iri ku rwego rwa 3 rupima ibishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu n’inyamaswa ndetse naho abantu batuye. Ntayo twagiraga mu Rwanda kuri urwo rwego, iyari ihari yari ku rwego rwa 2, nto ya kera inafite ubushobozi buto.”
Iyo laboratwari ni umushinga wagizwemo uruhare n’Ikigega cy’Isi kirwanya ibyorezo, cyashyizweho mu 2022, kigamije kumenya aho ibyorezo bituruka, kubirwanya no kubihashya, izubakwa mu Rubilizi ku cyicaro gikuru cya RAB.




