Perezida Kagame yakiriye abayobozi bifuza gushora imari mu Rwanda 
Ubukungu

Perezida Kagame yakiriye abayobozi bifuza gushora imari mu Rwanda 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 13, 2026

Perezida wa Repubulika yu Rwanda, Paul Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo by’ishoramari Ahmed Elsewedy na Hossam Gouda El Shaer bakomoka mu gihugu cya Misiri bitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum), bifuza gushora imari mu Rwanda.

Ibganiro bagiranye byibanze ku kwagurira ishoramari ryabo mu Rwanda, by’umwihariko mu nzego zirimo ingufu ziramba, guteza imbere ibikorwa remezo ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu nzego z’inganda no kwakira abantu. 

Umwe muri abo witwa Ahmed Elsewedy ayobora Ikigo Elsewedy Electric gifite inkomoko mu Misiri cyashinzwe mu mwaka wa 1938, uyu munsi kikaba gikorera mu bihugu 19 bya Afurika mu bijyanye n’ingufu, ikoranabuhanga no gutanga ibisubizo mu bikorwa remezo . 

Elsewedy Electric ni ikigo gikoresha abakozi basaga 19,000 mu nganda zirenga 34 zubatswe mu bihugu bitandukanye, aho cyinjiza miliyari zisaga 5.7 z’amadolari ya Amerika buri mwaka nk’uko byagenze mu mwaka wa 2025. 

Iki kigo gitunganya insinga n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, kikaba gikora n’ubwubatsi butandukanye, kigatanga ibisubizo by’ikoranabuhanga ndetse kikanashora agatubutse mu guteza imbere ibikorwa remezo. 

Undi Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi ni Hossam El Shaer, Umuyobozi Mukuru wa hoteli zigezweho za Sunrise Resorts & Cruises n’Ikigo cyubaka inyubako zigezweho kikanacuruza imitungo itimukanwa cyitwa Madaar.

Sunrise Resorts & Cruises ni ikigo cy’ubukerarugendo no kwakira abantu gikomeye cyane mu Misiri cyashinzwe na uyu Hossam El Shaer mu mwaka wa 2002, kikaba cyibanda ku gutanga serivisi zo ku rwego ruhanitse (luxury) hakaba hari na hoteli z’ubwato zikorera mu ruzi rwa Nili. 

Iki kigo gifite hoteli n’imitungo 25 mu bice bigezweho byo mu Misiri cyane cyane ahegereye ku ruzi rwa Nili no ku Nyanja ya Mediterannée nk’ahitwa Sharm El Sheikh, Hurghada na Marsa Alam, kikaba gikomeje kwaguka mu ruhando mpuzamahanga. Serivisi z’akataraboneka zitangwa na Sunrise Resorts & Cruises ahanini cyane ni izigenewe imiryango, abakundana n’abantu bakuze bashaka kurushaho kuryoherwa n’ubuzima. 

Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo irateranira i Kigali guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026 ikazageza ku wa Gatanu. Ni inama ihuriza hamwe abasaga 2,500 barimo abashoramari, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA