Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbé Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbé Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo

SHEMA IVAN

May 13, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026.

Itangazo rigira riti: ”Muri iki gitondo, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda. Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano mwiza ukomeje gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi ndetse n’intambwe igenda iterwa mu gushakira umutekano n’ituze mu Karere”.

Perezida Gnassingbé usanzwe ari n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2026, icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Hamaze gukorwa ibijyanye n’ibiganiro bya dipolomasi byabayeho, ndetse n’uburyo bwo guhuza imikorere hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’akarere n’ubwo ku rwego rw’Umugabane hagamijwe amahoro n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda na Togo bisanganywe umubaho mwiza ndetse muri Mutarama 2026, ibihugu byombi  byasinye amasezerano yo gukuriranaho gusaba visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo zitandukanye.

Perezida Paul Kagame na Faure Essozimna Gnassingbé baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano mu Karere
Perezida Kagame yakiriye Faure Essozimna Gnassingbé uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA