Ibikorwa bya FDLR i Walikale biteje inkeke
umutekano

Ibikorwa bya FDLR i Walikale biteje inkeke

Imvaho Nshya

June 24, 2026

Ihuriro ry’Imirayango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CIDHC) ryatanze impuruza ku bikorwa by’umutekano muke by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR biteje inkeke cyane cyane muri Terirwari ya Walikare. 

Iryo huriro ryavuze ko uyu mutwe ushyigikiwe na Leta ya Kinshasa ukomeje gutesha agaciro urugendo rw’amahoro, harimo n’imbaraga zashyizwe mu kugarura amahoro binyuze mu masezerano y’amahoro ya Washington hagati y’u Rwanda na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba umaze imyaka isaga 30 ukorera mu Burasirazuba bwa RDC ari na ko ugerageza kugaba ibitero ku Rwanda.

Uyu mutwe w’iterabwoba unakomeje gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), Wazalendo n’abacanshuro mu kurwanya Ihuriro AFC/M23, umutwe w’Abanyekongo baharanira impinduka mu Gihugu cyabo. 

Mu itangazo ryahyizwe hanze, CIDHC yemeza ko amakuru yakusanyije mu baturage b’i Walikale, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse na sosiyete sivile ahamya ko abarwanyi ba FDLR bafite intwaro karundura bagaragara mu midugudu ya Kabingu na Matamba. 

Iryo huriro rikomeza rihamya ko abo barwanyi bubatse ibirindiro bihoraho ndetse bakaba bidegembya mu midugudu itandukanye no mu mihanda buri wese anyuramo mu buzima bwa buri munsi, bagateza umutekano muke mu baturage. 

Ubuyobozi bwa CIDHC bwagize buti: “Kuba bari muri iyo midugudu bikomeje guteza inkeke zikomeye mu basivili batinya ko umutekano muke ukomeza kwiyongera n’ubwicanyi bwa hato na hato. Imiryango myinshi yahatiwe kuva mu byayo, basiga amasambu, ingo zabo ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi bitewe n’inkeke bahozwaho, ubwicanyi ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorwa n’uwo mutwe witwaje intwaro.”

Ubwo buyobozi bwagaragaje impungenge z’uko ibibazo by’umutekano muke i Walikale bishobora kongera ibibazo bishingiye ku butabazi kubera ko ingo nyinshi zibanda ku buhinzi cyangwa ku mibereho yabo. 

Iyo raporo ndetse n’ubuhamya bw’abaturage bihamya ko kuba FDLR yigarurira ubutaka bw’abaturage mu buryo butemewe n’amategeko bibagiraho ingaruka zitandukanye. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA