Icyayi, ikawa, imboga, imbuto n’indabo byinjije miliyari 3.2 Frw
Amakuru

Icyayi, ikawa, imboga, imbuto n’indabo byinjije miliyari 3.2 Frw

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 4, 2022

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,163,860 (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 3.2).

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Iki kigo cyemeje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Mega Toni 461.2, cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,331,038.

Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Bwongereza no mu Misiri.

Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 1,207,466 kuri Mega Toni 223 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 5.4. Ikawa yoherejwe mu Bushinwa no mu Bubiligi.

Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 364.5 byinjiza amadolari y’Amerika 625,356.

Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, no mu Bwongereza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA