Abadepite n’Abasenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu kwihugura ibijyanye n’uburyo ingengo y’imari ya Leta ikoreshwa mu bikorwa bigamije guteza imbere iri hame, bibafasha kurushaho kunoza akazi bakora.
Ni ingingo yagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batangiraga amahugurwa y’iminsi Ibiri agaruka ku kurebera hamwe uko ingengo y’imari ya Leta ishyirwa mu bikorwa by’umwihariko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Hon Beline Uwineza, avuga ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, ari ngombwa ko habaho ihame ryo kugenzura ko iri hame ryubahirizwa mu nzego zitandukanye.
Agira ati: “U Rwanda rubikesheje ubuyobozi bureba kure bwa Perezida Paul Kagame, bwashyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore. Mu bintu by’ingenzi igihugu gishyize imbere ndetse bishyirwa no mu Itegeko Nshinga, binashyirwa mu bikorwa binyuze muri politiki z’igihugu zigamije iterambere ry’umuturage.
Ubwo bushake bwa politiki buherekejwe n’uruhare rwa sosiyete sivili mu kugenzura niba koko byubahirizwa bugaragazwa n’uko uyu munsi 63.75% by’abagize Inteko Inshinga Amategeko ari abagore mu gihe abasenateri bo ari 50%.”
Yavuze ko amahugurwa ari umwanya ukomeye wo gusangira amakuru no kureba niba ubwo buryo bukoreshwa mu kugenzura niba koko ingengo y’imari ya Leta mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa, OIF, ikoreshwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Binashimangirwa n’Umuyobozi w’Urugaga rwo mu Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, Teitelbaum Viviane, uvuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kuganira ku byakozwe no kugaragaza ahakiri icyuho kugira ngo gikurweho.
Agira ati: “Ibibazo bishingiye ku buringanire biracyahari ndetse no gutsimbarara ku mahame abangamira ishyirwa mu bikorwa ihame ry’uburinganire, biracyagaragara mu bihugu byacu ariko turahari kandi turi benshi ndetse dufite intego kandi turatera intambwe igana imbere.
Uyu munsi rero hano i Kigali, turongera gushimangira ko uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo bushobora kugerwaho twese tubigizemo uruhare, tukabigira ibyingenzi bigomba kwitabwaho mu mategeko dutora ndetse no mu ngengo y’imari ibigo bikoresha.”
Amahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, APF ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko imyanzuro ifatirwa muri aya mahugurwa, izashyikirizwa abayobozi bazitabira inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, izabera i Kigali kuva ku wa 19 Ugushyingo 2025.


