Taliki 14-05-2022
APR FC-Kiyovu (Nyamirambo-15h00)
Marines FC-Etincelles FC (Rubavu-15h00)
Etoile de l’Est FC-Espoir FC (Ngoma-15h00)
Bugesera FC-Gorilla FC (Bugesera-15h00)
Taliki 15-05-2022
Gicumbi FC-Gasogi United (Gicumbi-15h00)
Musanze FC-Rayon Sports (Musanze-15h00)
Rutsiro FC-AS Kigali (Rubavu-15h00)
Police FC-Mukura (Nyamirambo-15h00)
Imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo igeze ku munsi wa 27. Mu mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru taliki 14 na 15 Gicurasi 2022, umukino utegerejwe cyane urahuza ikipe ya APR FC na Kiyovu zihanganiye igikombe.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 26 yabaye taliki 07 na 08 Gicurasi 2022, ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Espoir FC bituma ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo n’ikipe ya Kiyovu yo yari yanganyije na Bugesera FC 0-0.
Umukino wa APR FC na Kiyovu uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Gicurasi 2022 nta bwo uza kuba woroshye kuko, ikipe ya APR FC irashaka kuwutsinda kugira ngo ikomeze ishyiremo ikinyuranyo cy’amanota ndetse binayiheshe amahirwe yo kwegukana igikombe. Ku ruhande rw’ikipe ya Kiyovu iramutse itsinze yahita inganya amanota na APR FC bityo hagategerezwa uko zizitwara mu mikino itatu isigaye kugira ngo shampiyona isozwe.
Uyu mukino biteganyijwe ko ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00). Umukino wa shampiyona ubanza aya makipe yari yangayije 0-0.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 27 iteganyijwe, Marines FC irakira Etincelles FC i Rubavu (15h00), Etoile de l’Est FC ikine na Espoir FC i Ngoma (15h00) naho Bugesera FC yakire Gorilla FC i Bugesera (15h00).
Imikino y’umunsi wa 27 izasozwa ku Cyumweru taliki 15 Gicurasi 2022 aho ikipe ya Gicumbi FC izakira Gasogi United i Gicumbi (15h00), Musanze FC yakire Rayon Sports i Musanze (15h00), Rutsiro FC yakire AS Kigali i Rubavu (15h00) naho Police FC yakire Mukura i Nyamirambo (15h00).
Abakinnyi batemerewe gukina
Aba bakinnyi barimo Bishira Latif (AS Kigali), Hoziyana Kennedy, Ganijuru Ishimwe, na Nyandwi Theophile (Bugesera FC), Nsengayire Shadadi (Gicumbi FC), Duru Mercy Ikenna (Gorilla FC), Dusingizimana Gilbert (Kiyovu), Muhire Anicet (Musanze FC) na Munyurangabo Cedric (Rutsiro FC).
Uko urutonde ruhagaze
Mbere y’imikino y’umunsi wa 27, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 60, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 57, ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 43, ku mwanya wa 4 hari AS Kigali n’amanota 41, Mukura n’amanota 40, Police FC (36), Musanze FC (36), Espoir FC (33), Etincelles FC (31), Marines FC (30), Gasogi United (29), Bugesera FC (28), Gorilla FC (26), Rutsiro FC (25), Etoile de l’Est FC (23) naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa16 n’amanota 17.