Ku wa Gatandatu taliki 05 Ugushyingo 2022 ni bwo hasojwe shampiyona y’imikino y’abakozi itegurwa n’ishyirahamwe riteza imbere imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST” ku bufatanye n’ibigo bitandukanye.
Ubwo hasozwaga iyi mikino, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “RBC” mu mupira w’amaguru yatsinze RwandAir FC ku mukino wa nyuma ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ari na ho hatangiwe ibihembo ku makipe yitwaye neza.
Iyi ni inshuro ya kabiri, ikipe ya RwandAir FC itsindiwe ku mukino wa nyuma yikurikiranya kuko n’umwaka ushize yatsinzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR”.
Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana (100), RISA FC yegukanye igikombe itsinze RMB FC ibitego 4-0.
Mu cyiciro cy’ibigo by’abikorera, ikipe ya BK FC yegukanye igikombe itsinze ikipe ya SKOL FC ibitego 7-3 mu mikino ibiri.

Mu mukino wa Basketball, mu bigo bifite abakozi barenga 100 ikipe ya RwandAir BBC yegukanye igikombe itsinze WASAC BBC amanota 70 kuri 47.
Mu bigo byigenga, ikipe ya STECOL BBC yegukanye igikombe itsinze BPR BBC amanota 71 kuri 61.

Mu bigo bifite abakozi batarenze 100, umukino wagombaga guhuza ikipe ya IPRC-Kigali na Primature nta bwo wakinwe kuko ikigo cya IPRC Kigali cyari cyafunzwe kubera ibikorwa by’iperereza.
Mu mukino wa Basketball kandi mu bagore, ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya RSSB.

Mu mukino wa Volleyball mu bigo bifite abakozi batarenze 100, Primature yegukanye igikombe itsinze MINISPORTS.
Mu cyiciro cy’ibigo birengeje abakozi 100, ikipe WASAC VC yegukanye igikombe itsinze RwandAir VC.

Mu bagore, ikipe ya RRA VC yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya MoD VC.

Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino y’abakozi yavuze ko byagenze neza ugereranyije n’umwaka ushize kuko hagaragaye ubwitabire buri hejuru.
Yakomeje ashimira abaterankunga barimo RBC na BRALIRWA bateye inkunga isozwa ry’iyi mikino.
Biteganyijwe ko amakipe yitwaye neza yageze ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru na Volleyball azitabira imikino y’Afurika izabera Banjul muri Gambia muri Werurwe 2023.