Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buravuga ko mu mwaka ushize wa 2025 muri iyo Pariki hafatiwemo imitego irenga 6 000 y’abahiga inyamaswa, mu gihe hari ingamba zikarishye zashyiriweho kurwanya ubikorwa byangiza.
Umuyobozi w’Ikigo gicunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe (NMC), Niyigaba Protais yavuze ko iyo mitego itegwa na ba rushimusi baba baciye mu rihumye abarinzi ba Pariki bahora bacungana na bo.
Ati: “Ni imitego mibi cyane yica inyamaswa igahombya ubukungu bw’Igihugu. Iba igizwe n’udusinga twinshi abahigi bitwaza. Umuhigi umwe ashobora gutwara agafuka gato karimo imitego nka 500. Ushobora gusanga abahigi nka 30 bafatanwa imitego ingana ityo bonyine, kuko umuhigi agenda afite ako gafuka, aho ageze hose mu ishyamba, agatema igiti agatega, bityo bityo.”
Akomeza avuga ko ugereranyije n’imyaka yabanje, imitego yafatiwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yagabanyutse cyane kuko mu 2022 hari hafatiwemo irenga 11 000.
Anavuga ko amahirwe ari uko abakozi ba Pariki bahagera mbere y’uko zipfa, bakazitegura, imitego bakayangiza, indi bakayijyana ku cyicaro cy’iyi pariki ngo n’abayisura bayibone, banasobanurirwe ibibi byayo.
Niyigaba Protais anavuga ko, uretse abajyanwamo no gutega izo nyamaswa, hanabonekamo abarijyanwamo no guhakuramo ubuki haba hari impungenge ko baritwikisha amafumba y’umuriro baba bafite bahakura.
Hari kandi n’abangiza urusobe rw’ibinyabuzima batema ibiti, bahiramo ubwatsi, n’ibindi bikorwa byangiza birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutwika nubwo uyu mwaka bitagaragaye, gutamo imyanda ishobora kwica inyamaswa ziyirimo igihe ziyiriye, imodoka zica mu muhanda Kigali-Huye-Nyamasheke-Rusizi zizigonga zikazica n’ibindi.
Mushimiyimana Claudine wavuye muri ba rushimusi, aho yacuruzaga inyama yaguriraga ababaga bishe izo nyamaswa bakazibaga, avuga ko ibyangiza iyi pariki byose bigomba kurwanywa, cyane cyane iyi mitego kuko ihombya igihugu.
Ati: “Nk’iyi mitego yica inyamaswa cyane, ziganjemo ifumberi, ingurube, ibinyogote, amasiha n’ibisaho, bataretse n’izindi zishobora gufatwa muri iyo mitego, bakazibaga zimwe mu nyama bakazokerezamo bakazirya, izindi bakazijyana mu ngo zabo bakazirya izindi bakazigurisha.”
Hakizimana Etienne wacukuragamo amabuye y’agaciro, akabumbirwa hamwe n’abandi muri koperative ubu akaba ari umurinzi wayo, asanga kongerera imirimo abayituriye cyane cyane urubyiruko, biri mu bigabanya ba rushimusi.
Ati: “Natwe igihe twarijyagamo, n’abo dufata ubu ikibazo cy’ubukene ni cyo buri wese aba avuga kimutera kujya gutegamo imitego. Binagaragara ko abahawe akazi, ababumbiwe mu makoperative bagaterwa inkunga n’iyi Pariki bakiteza imbere, batongeye kugaragara mu bafatirwa muri ibi bikorwa bibi kandi batihanganira uryangiza wese.”
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buvuga ko kuri ubu bwahaye akazi abasaga 300 bahoraho ndetse na 700 badahoraho.
Yahishuye ko hari n’umushinga urimo gutegurwa muri Pariki witezweho guha akazi abasaga 1500 mu gihe na koperative zibumbiye hamwe abasaga 1 500 barimo aborora amafi n’amatungo magufi, abahinzi b’ibihumyo, imirimo y’ubukerarugendo, imikino, abakora ubuvumvu, n’abandi.
Niyitegeka Jonas, Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, ufasha iyi Pariki mu rwego rw’amategeko, avuga ko mu gukomeza kuyibungabunga no guhashya ibyaha biyangiza, hakwiye impinduka mu rwego rw’amategeko.
Ati: “Hari nk’ibyaha bigabanyirizwa agaciro, nk’uwasoromyemo imbuto, uwahiyemo ubwatsi cyangwa watemyemo igiti, yagezwa imbere y’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, we akabona atari icyaha cyamufungisha yagirwa inama gusa agataha. Akirengagiza ko ibyo yangije ari byo byari gutuma pariki ikomeza kubaho igihe kirekire.”
Anatanga inama ko abafashwe bajya baburanishirizwa mu ruhame kugira ngo n’abandi barebereho babicikeho.
Umuyobozi w’ urukiko rwisumbuye rwa Rusizi, Giraneza Clémentine, na we yemera ko kuburanishiriza mu ruhame abafatirwa muri ibi byaha waba umwe mu miti.
Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ab’Akarere ka Rusizi nka kamwe mu Turere dutanu ibarizwamo, ku wa 10 Kamena, 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yagaragaje ko guturira iyi pariki ari amahirwe akomeye ku baturage.
Yavuze kandi ko bafashe ingamba zirimo ubufatanye n’inzego zose, mu rwego rwo gukumira no kurwanya icyahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.