Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zakoze Umuganda 
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zakoze Umuganda 

Imvaho Nshya

June 5, 2026

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zafatanyije n’ingabo zituruka mu bindi bihugu, Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abakozi b’abasivili mu gikorwa cy’Umuganda w’isuku no kubungabunga ibidukikije.

Ni umuganda wabereye  ku Ishuri Ribanza rya Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo ku wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2026. Uyu Muganda wibanze ku gusukura, gutera ibiti, gukusanya imyanda no gutema ibihuru byo kuri iri shuri.

Iki gikorwa cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyeshuri. Abo basirikare bakoze kandi ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya icyorezo cya malariya, babigisha ibitera iyo ndwara, ibimenyetso biyiranga, ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.

Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko abarenga miliyoni 3,8 bo muri Sudani y’Epfo basanzwemo malariya mu 2024. U Rwanda rumaze igihe rwohereza ingabo na Polisi mu butumwa bwa UNMISS, bagiye ibikorwa by’indashyikirwa mu kugarura umutekano no guharanira imibereho myiza y’abo bacungira umutekano. 

Kuva mu 2012, izi ngabo zagiye zihabwa ibihembo na Loni kubera ubutwari n’ubunyamwuga mu kurinda abaturage no gutabara ubuzima. 

Usibye inshingano zabo za gisirikare, izo ngabo zizwiho ibikorwa byo gufasha abaturage birimo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu bice bitandukanye no gutabara abakozi ba Loni bari mu kaga, kubaka ibigo by’amashuri, gutera ibiti no guhugura abangavu mu kwitabara.

Muri rusange, Ingabo z’u Rwanda zifasha cyane mu kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gucunga umutekano mu duce twibasiwe n’amakimbirane. Kuri ubu, u Rwanda rufatwa nk’igihugu cya gatatu ku Isi mu kugira abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izindi nzego z’umutekano zaturutse mu bihugu bitandukanye zigahurira mu butumwa bwa Loni
Umuganda wabereye ku Ishuri Ribanza rya Juba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA