Umukinnnyi muri Filime nyarwanda Inkindi Aisha yatangaje hari igihe cyageze akabona ko gukina filime ari umunyamahane bimwicira isura agakina yitonda ariko abantu bakamugaragariza ko batabyishimiye ahubwo bamukunda akina nk’umunyamahane.
Ubusanzwe gukina Filime ni igihe baguhaye imico y’umuntu runaka bakakubwira imyitwarire bakeneye ko uwo muntu aribugire ibizwi nka ‘Character cyangwa Role’ noneho ugakina iyo mico bakubwiye.
Ubwo yari mu kiganiro na Kiss FM cyabaye tariki 17 Mata 2026, Aisha yagaragaje ko imico (Characters) ashoboye kandi anakunda muri Filime ariko anavuga ibyo atajya ashobora burundu nyamara bihabanye n’uko ateye mu buzima busanzwe.
Ati: “Njyewe muri filime nta Character ntakunda urumva nakunze gukina ndi umunyamahane ngera aho mbona bitangiye kunyangiriza isura, numva nshaka kwitonda ariko iyo nitonze muri Filime numva abantu bambwira bati Aisha watubihirije.”
Nubwo ariko avuga ko akunda gukina imico yose ahawe, avuga ko hari ibyo adashoboye kuko gukina akundana atabishoboye byamunaniye pe.
Ati: “Ariko iyo ntashoboye gukina n’ iyo gukundana ariko mu buzima busanzwe ni izina ry’Imana ndakunda pe.”
Ni kenshi abakinnyi ba Filime bavuga ko abantu batajya bashobora gutandukanya ibyo bakina n’ubuzima bwabo bwa buri munsi kuko abakina izo bita iz’ubugome babita abagome ibitandukanye na Aisha udashoboye gukina akundana ariko ngo akaba afite urukundo rwinshi.
Aisha azwi cyane muri Filime zitandukanye zirimo iza Killaman, Love and attentation ica kuri Youtube ye, ururabo n’izindi yandika.
