Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko rumaze guhana abantu 100 batwara abagenzi mu buryo rusange, kubera kuzamura ibiciro by’ingendo rusange nyuma y’amasaha make hatangajwe ibiciro bishya bya lisansi.
Ubutumwa bashyizwe hanze n’uru rwego kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026 bugira buti: ”Abagera hafi ku 100 bamaze guhanwa .”
Ku wa 16 Mata 2026 ni bwo (RURA), yatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi cyazamuwe kiva kuri 2 303 Frw kigera kuri 2 938 Frw; bivuze ko cyiyongeyeho 635 Frw.
Ni mu gihe igiciro cya litiro ya mazutu cyo cyagumye kuri 2 205 Frw. Ibyo biciro bishya bya lisansi byatangiye gukurikizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2026.
Nubwo bimeze bityo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko ibiciro by’ingendo bitagomba kuzamuka kuko igiciro cya mazutu kitigeze kizamuka knadi imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni yo zikoresha.
RURA yasabye abaturarwanda kubahiriza no kumanika ibiciro aho abagenzi bategera na bo basabwa gukomeza gutanga amakuru binyuze ku murongo wa Telefone 2222 no kuyandikira ku imbuga nkoranyambaga zayo.
