Huye: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo bishe umuturage
Ubutabera

Huye: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo bishe umuturage

BYUKUSENGE Annonciatte

April 17, 2026

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026 hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Kamali Aloys wishwe n’abagizi ba nabi muri iri joro ryacyeye, ariko bakaba batahise bamenyekana.

Ibyo byabereye mu Kagali ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Nyakwigendera Kamali yari asanzwe acuruza amafi mu isoko rya Huye.

Bamwe mu baturanyi n’abakoranaga na we baganiriye na Imvaho Nshya, bavuga ko Nyakwigendera yari asanzwe ari inyangamugayo, ntawe bazi bari bafitanye ikibazo cyangwa andi makimbirane ku buryo byagera ku rwego rwo kumugirira nabi.

Umucuruzi mu isoko rya Huye, Havugimana yatanze ubuhamya bw’imibanire myiza ya Kamali n’abandi bacuruzi.

Ati: “Hano mu isoko tuba tuziranye bihagije kuko niho tumara igihe kinini kurusha ahandi hose. Kamali yari inyangamugayo, nta muntu bagiranaga ikibazo. N’iyo hari abantu bashakaga gukimbirana, ni we muntu twagiraga wadufashaga gukemura ibibazo kandi mu murongo mwiza kuko yagiraga umuhate wo kubanisha abantu neza.”

Akomeza avuga ko ejo hashize ku wa Kane, Kamali yari yaje ku kazi kandi ko nimugoroba yatashye nta kibazo afite, ahubwo batunguwe no kumva inkuru mbi y’urupfu rwe.

Umwe mu baturanyi ba Nyakwigendera avuga ko ubu bugizi bwa nabi bumaze gufata intera kuko abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibibando.

Ati: “Kamali yari umugabo w’inyangamugayo ku buryo abagabo bo muri Tumba twajyaga tumugisha inama, bitewe nuko yari umugabo uzi gukora. Iyo wamugezagaho icyifuzo cy’uko ushaka uko wakwiteza imbere uhereye kuri duke, yaguhaga umurongo w’uko igishoro gito ukibyaza umusaruro.”

Akomeza avuga ko mugitondo cyo ku itariki 15 Mata 2026, nabwo abagizi ba nabi bitwaje imihoro batemye umusaza witwa Rwemera Jerome, ubwo yari agiye kwa muganga.

Ati: “Njyewe ndabona atari abajura nk’uko abayobozi babitubwira. Uyu Musaza bamutemye ari mu gitondo agiye kwivuza hano hirya mu Irango. Iyo baba abajura baba baratwaye telefoni yari afite n’amafaranga, ubundi we bakamureka, ariko babanje kumutemagura bamwambura nyuma none arembeye ku bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB).”

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yahamirije Imvaho Nshya amakuru y’urupfu rwa Kamali Aloys.

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yagize ati: “Amakuru twayamenye saa moya za mugitondo. Polisi na RIB bihutiye kuhagera, umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa ku bitaro bya Kaminuza CHUB ngo ukorerwe isuzuma.”

Yakomeje avuga ko urupfu rwa nyakwigendera Kamali rwaturutse ku makimbirane yo mu muryango no ku kazi akora.

Ati: “Iperereza ryahise ritangira, ndetse abantu 3 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma. Iperereza rirakomeje, kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera bose bamenyekane.”

Ku bugizi bwa nabi bwakorewe Rwemera Jerome, mugitondo cy’itariki 15 Mata 2026, CIP Kamanzi yavuze ko ku bufatanye n’abaturage abantu bagize uruhare mu gutema uwo musaza na bo bamaze gufatwa.

Ati: “Abantu 6 bagize uruhare mu gutega Rwemera bakamutema bakanamwambura, bamaze gufatwa. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, mu gihe uwahohotewe arimo kwitabwaho n’abaganga.”

Polisi yaboneyeho umwanya wo kongera gukangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura bwitwaje ibikangisho, ahubwo bagakura amaboko mu mufuka bagakora kuko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ushaka guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA