Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa 11 Kamena, bahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abaturage barenga 200 batuye mu Murwa Mukuru wa Juba.
Abagize umutwe w’ingabo (Rwanbatt-1) hamwe n’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byihariye (Rwanda Formed Police Unit) batanze izi serivisi ku bufatanye n’Umuryango nterankunga ushinzwe Ubuzima bw’Umuryango (Society for Family Health).
Iki gikorwa cyamaze iminsi ibiri kikarangira ku wa Gatanu, cyari kigamije kwegera abaturage no kubafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze.
Serivisi zatanzwe zirimo kwisuzumisha indwara zitandukanye, kuvurwa no kwita ku buzima bw’amenyo, gukorerwa isuzuma ry’ababyeyi batwite hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gusuzumwa no kuvurwa indwara z’amaso.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Rwanbatt-1, Maj. Bahati Murasandonyi Gerard, yavuze ko ubufasha bw’ubuvuzi bahaye abaturage bo muri ako gace bujyanye n’inshingano bafite zo kurinda abasivili mu rwego rw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, binyuze mu bikorwa bifasha abaturage.
Yagaragaje kandi ko iki gikorwa gifitiye akamaro abaturage kuko kibafasha kubona serivisi zo kwisuzumisha no kwivuza, ndetse no guhabwa imiti y’indwara zitandukanye zirimo malariya n’ibindi bibazo by’ubuzima bikunze kubibasira.
Ismail Abdu Nimaya, umuhuzabikorwa wa serivisi z’ubuvuzi mu bigo bya Leta ya Sudani y’Epfo, yashimiye cyane Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro kubera inkunga y’ubuvuzi babahaye ku buntu bakomeje guha abaturage.
Yagize ati: “Dukeneye ko abavandimwe bacu bo mu Rwanda hamwe n’Umuryango w’Abibumbye bakomeza gufatanya natwe kugira ngo dukomeze kugeza izi serivisi z’ubuvuzi z’ingenzi ku baturage bacu.”
Nimaya yavuze ko ubu bufatanye bugira uruhare runini mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kubona ubuvuzi bakeneye, cyane cyane abatuye mu duce tugifite ibibazo byo kubona serivisi z’ubuzima zihagije.
Yagize ati: “Twishimiye cyane ubu bufasha kandi turashimira inkunga n’ubwitange budahwema kugaragazwa n’Ingabo z’u Rwanda.”
Ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu bihugu bitandukanye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro cyangwa ubushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu, zisanzwe zikora ibikorwa byo kwegera abaturage birimo gutanga ubuvuzi, gufasha mu burezi, ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse n’ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ibi bikorwa bijyanye n’ibisanzwe bikorwa n’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda imbere mu gihugu binyuze muri gahunda ngarukamwaka yiswe Defence and Security Citizen Outreach Prograamme, igamije gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’abaturage no gukomeza umubano mwiza hagati y’inzego z’umutekano na bo.

