USA: Izina rya Perezida Trump riri gukurwa ku nyubako ya Kennedy Center
Mu Mahanga

USA: Izina rya Perezida Trump riri gukurwa ku nyubako ya Kennedy Center

Imvaho Nshya

June 13, 2026

Umucamanza mukuru w’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Christopher Cooper yategetse ko izina rya Perezida w’icyo gihugu Donald Trump rikurwa ku nyubako y’Ikigo cyitiriwe uwahoze ari Perezida wa USA, John F. Kennedy (Kennedy Center).

Christopher yatangaje ko iryo zina ryashyizwe kuri iyo nyubako nyubako mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko umwanzuro wo guhindura izina ry’iyi nyubako wari ufashwe n’ubuyobozi bwa Trump, kandi binyuranye n’amategeko yashyizweho mu mwaka wa 1964 asobanura ko ari John F. Kennedy gusa wagombaga kwitirirwa ikigo, ndetse ko ari Inteko Ishinga Amategeko ya USA (Congress) yonyine ifite ububasha bwo guhindura iryo zina.

Abakozi bo kuri Kennedy Center i Washington DC batangiye gukuraho izina rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku nyubako y’iki kigo kizwi cyane mu bikorwa by’ubuhanzi n’imyidagaduro, nyuma y’icyemezo cy’urukiko cyasabaga ko iryo zina rikurwa kuri iyo nyubako no ku bindi bikorwa bifitanye isano n’iki kigo.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Associated Press (AP), ku wa Gatanu, ahari handitse izina rya Perezida Trump,hashyizwe ibyuma byifashishwa mu mirimo y’ubwubats, mbere y’uko ubuyobozi bwa Kennedy Center busaba urukiko kongera igihe ntarengwa cyo kurangiza iki gikorwa kubera imvura n’inkuba byadindije imirimo.

Kennedy Center yatangaje ko ibikorwa byo gukuraho iryo zina byari bikomeje kandi ko byari kurangira mu masaha ya mbere yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Nyuma y’amasaha make, abakozi batangiye gukuraho inyuguti zigize izina rya Perezidaa Trump, nubwo amahema yari atwikiriye aho imirimo yakorerwaga yatumye bitorohera itangazamakuru kumenya niba inyuguti zose zari zamaze gukurwaho.

Abantu benshi na bo bateraniye imbere y’iki kigo bakurikirana uko ibikorwa byakorwaga. Bamwe bafashe amafoto mu gihe abandi bagaragazaga ibyishimo, ndetse hari n’abaririmbye amagambo agira ati “Take it down”, asobanura ngo “Nimurikureho.”

Associated Press (AP) ivuga kandi ko mu bari bahari harimo Umudepite wo muri Leta ya Ohio, Joyce Beatty, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Kennedy Center ndetse akaba no mu batanze ikirego cyasabaga ko izina rya Perezida Trump rikurwa kuri iyo nyubako.

Iki cyemezo cy’urukiko cyakuruye impaka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko Kennedy Center ikwiye kuguma ari ikigo cy’ubuhanzi kidafatwa nk’ikiranga umuntu umwe cyangwa icyerekezo cya politiki runaka, mu gihe abandi babona ko gukuraho izina rya Perezida Trump bifite aho bihuriye n’amakimbirane ya politiki akomeje kugaragara muri iki gihugu.

Izina rya Perezida Trump ririmo gukurwa ku nyubako yitiriwe John F Kennedy na we waye Perezida wa USA

Yanditswe na Niyirora Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA