Donald Trump yavuze ko bishoboka gusinya amasezerano y’ibanze mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo intambara na Iran irangire. Amasezerano y’ubwumvikane akubiyemo gufungura umuhora wa Hormuz no gukuraho ingabo za Amerika, hanyuma hakazakurikiraho ibiganiro birebana na gahunda y’intwaro za kirimbuzi za Iran. Gusa, kuri iyi ngingo, Iran na Amerika ntibabyumva kimwe.
Nubwo hari icyizere ku mpande zombi, ku wa Kane tariki ya 11 Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko zahanuye indege nyinshi zitagira abapilote (drones) zo muri Iran ku wa Gatandatu zari zigamije kwibasira amato y’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz.
Iran yagaragaje ko amasezerano y’ubwumvikane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora gusinywa mu minsi iri imbere kandi ko inyandiko irimo gukuraho kuba Amerika ifunga ibyambu bya Iran kimwe n’uburyo bushya bw’imicungire y’umuhora wa Hormuz. Ibiganiro birebana na gahunda y’intwaro za kirimbuzi zivugwa kuri Iran bizakurikiraho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araghchi, yemeje ko amasezerano hagati ya Tehran na Washington ari kure. Minisitiri w’Intebe wa Pakisitani, Shehbaz Sharif we yavuze ko amasezerano y’amahoro mu nyandiko yagezweho, gusa ko amahoro yo adakozwaho imitwe y’intoki.
Ibyo bivuzwe nyuma y’uko Donald Trump yatangaje ko ayo masezerano yo kurangiza intambara na Iran ari meza, nubwo atari yashyirwa mu bikorwa.
Ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwo Hagati, ryatangiye ku ya 8 Mata, ryubahirizwaga cyane kugeza mu mpera z’icyumweru gishize, ariko iki cyumweru cyaranzwe no kubura kw’imirwano, nyuma y’amezi arenga atatu intambara itangiye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko zarashe indege nyinshi za Iran ku wa Gatandatu zari zibasiye amato y’ubucuruzi mu nzira ya Hormuz.
Ubusanzwe umuhora wa Hormuz uherereye hagati ya Iran na Oman akaba ari nawo wanyuragamo peteroli ituruka mu bihugu by’Abarabu nka Arabie Saoudite, Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Kuwait.
Ni imwe mu nzira zikomeye cyane ku Isi aho nibura 20% by’ibikomoka kuri peteroli na Gaz na 25% by’ubucuruzi bwa peteroli yo ku nyanja binyura. Iyi nzira ihuza Ikigobe cy’Abarabu n’Inyanja y’Abahinde ifite agaciro ntagereranywa ku bukungu, kuba itari nyabagendwa ni ikibazo ku bukungu bw’Isi.