Umunyamideli, umukinnyi wa filime ndetse akaba na Nyampinga wa Tanzania wa 2006, Wema Isaac Sepetu, yibarutse imfura nyuma y’igihe kinini avugisha benshi kubera urugendo rutoroshye yanyuzemo ashaka kubona urubyaro dore ko yatangiye kugaragaza ko akeneye urubyaro mu mwaka wa 2020.
Aya makuru yemejwe n’umukunzi we, Whozu, wabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana ku bw’icyo yise igitangaza yakoreye umuryango wabo.
Mu butumwa bwe, yavuze ko kuba bibarutse atari ukubera ko ari abantu badasanzwe, ahubwo ko ari ubuntu bw’Imana bugaragarira abantu bose. Yanashimiye abakomeje kubasengera no kubashyigikira mu rugendo banyuzemo.
Yagize ati: “Si uko turi beza mu maso yayo. Gusa birayishimisha kwerekana ubuntu bwayo mu maso y’Isi yose ko ibyo abantu batekereza bidakuraho imbaraga zayo. Imana yatugiriye ubuntu.”
Akomeza agira ati: “Imana yatugiriye ubuntu. Ndashimira buri wese wadusengeye. Imana iba iri kumwe n’abayizera.”
Amakuru y’itwita rya Wema Sepetu yari amaze iminsi avugwa cyane nyuma y’amafoto n’amakuru byagaragazaga ko yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana, bizwi nka “Baby Shower”. Icyakora, hari benshi batabyizeraga bitewe n’amagambo uyu mugore yari yaratangaje mu bihe byashize avuga ko abaganga bamubwiye ko bishoboka ko atazigera abyara.
Mu mwaka wa 2020, Wema Sepetu yari yaravuze ku gahinda yatewe no kubura urubyaro, anagaragaza ko byari bimuteye igikomere gikomeye mu buzima bwe. Icyo gihe yanavuze ko yigeze gukuramo inda ebyiri yatewe na nyakwigendera Steven Kanumba, umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane muri Tanzania.
Bivugwa ko Wema Sepetu n’umukunzi we bibarutse ku wa 12 Kamena 2026, nk’uko byagarutsweho mu butumwa bwatanzwe nyuma y’ivuka ry’umwana wabo.
Aya makuru yakiriwe neza n’abakunzi ba Wema Sepetu ndetse n’abakurikiranira hafi imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba, benshi bamwifuriza ubuzima bwiza hamwe n’umwana we w’imfura.

Yanditswe na Niyirora Théogène