Vestine na Dorcas batandukanye na MIE yabarebereraga mu muziki 
Amakuru

Vestine na Dorcas batandukanye na MIE yabarebereraga mu muziki 

KAMALIZA AGNES

June 13, 2026

Itsinda rigizwe n’umugore n’umukobwa bavukana ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana; Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo gutandukana na MIE iyobowe n’Umunyamakuru Irene Murindahabi wari umaze igihe areberera inyungu z’abo bahanzi.

Itangazo ryasohowe n’iryo tsinda kuri uyu wa 13 Kamena 2026, ryahamije ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na MIE bakigenga ku giti cyabo  ndetse bashimira umubano n’imikoranire myiza yabagejeje kuri byinshi mu gihe bari kumwe na MIE.

Riti: “Nyuma y’ubushishozi bwimbitse Vestine na Dorcas bafashe icyemezo cyo guhagarika imikoranire na MIE.”

Bashimiye byimazeyo MIE yabafashije kuva ku ntambwe ya mbere bateye, uburyo yababereye umubyeyi akabarinda ndetse akabahindura abo bari bo uyu munsi, bemeza ko bazahora bamushimira urukundo, ubufasha n’amahirwe yabahaye ariko bagaragaza ko igihe kigeze bagakomeza urugendo bonyine.

Bakomeje bagira bati:” Twishimira buri kimwe twagezeho dufatanyije n’inzibutso dufitanye, twizera ko igihe ari iki ngo twigenge.”

Bashimiye abafana babashyigikiye bavuga ko iri atari iherezo ahubwo ari intangiriro y’urundi rugendo rwabo rushya.

Iri tsinda rya Vestine na Dorcas risanzwe rigizwe n’abavandimwe, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ryasaga nk’iriri kugenda rikendera cyane ko umwaka ugiye kwihirika nta ndirimbo nshya basohora nta n’ibindi bikorwa by’umuziki bagaragaramo.

Ibintu byaje kuzamba nyuma yuko abagize itsinda bombi basa nkaho batagihorana nyuma yuko muri Nyakanga 2025, Ishimwe Vestine ashakanye n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso.

Bombi babaye nk’abacitse intege kuko indirimbo baherukaga guhuriramo ni iyitwa Emmanuel, aho amashusho yayo yafatiwe mu bukwe bwa Vestine.

Gusa mu Ukwakira umwaka ushize Dorcas na Vestine baje kujya gukorera ibitaramo muri Canada byazengurutse imijyi itandukanye ari na bwo baheruka kugaragara ku rubyiniro nk’itsinda.

Nyuma yo kurangiza ibitaramo Vestine ntiyigeze agaruka mu Rwanda ndetse biza guhwihwiswa ko urushako rutamuhiriye kandi atwite akaba yarahisemo gukomeza ubuzima bwe bwite ndetse ubu bivugwa ko yabyaye.

Byongeye guhwihwiswa ko iryo tsinda rishobora kuba rigiye kuva mu maboko y’umujyanama waryo Irene Murindahabi nyuma yuko yemeje integuza y’ubukwe bwe n’umukunzi uba hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi, bikaba biteganyijwe ko bazashyingiranwa tariki 15 Kanama 2026.

Vestine na Dorcas batangiye gukorana na MIE mu 2020, bakaba baratangiranye bakiga mu mashuri yisumbuye ariko ubu bakaba barayasoje ndetse ubufatanye bwabo bwatumye abo bahanzi barenge imbibi z’u Rwanda baba Mpuzamahanga.

Vestine na Dorcas batandukanye na MIE yareberaga inyungu zabo mu muziki

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA