Ingabire Solange Gashagaza ni umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Karate akaba muri 2014 yarahesheje igihugu ishema yegukana umudali wa Bronze muri shampiyona y’Afurika yabereye muri Senegal.
Kuri ubu Ingabire yatangije ishuri ryigisha umukino wa Karate abana bakiri bato «Victory Karate Academy » rikaba rikorera i Nyamirambo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 28 Kanama 2022 habaye igikorwa cyo kuzamura abana mu ntera nyuma y’iminsi bari bamaze batozwa uyu mukino wa Karate. Iki gikorwa cyabere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Ingabire yatangaje ko muri rusange kuko ari bwo bagitangira ubu bafite abana bari hagati ya 40 na 50 ariko bagenda biyongera.


Akomeza avuga ko igitecyerezo cyo gushinga ishuri yakigize kuva kera agitangira gukinira ikipe y’igihugu akaba yaragishyize mu bikorwa kugira ngo asangize abakiri bato ibyiza by’umukino wa Karate ndetse hazanavemo abazamusimbura.

Ati : « Natangije iri shuri kugira ngo mfashe abana, nzamure impano zabo kuko mu minsi iri imbere ni bo bazaba bakinira ikipe y’gihugu ».
Ingabire Solange kuri ubu ufite umukandara w’umukara Dani ya mbere, avuga ko ababyeyi bamaze kubona ibyiza by’umukino wa Karate kuko bigaragarira mu kuba abana bitabira kwiga bagenda biyongera.
Akomeza avuga ko Karate yigisha ikinyabupfura kandi umwana uyikina bimufasha mu ishuri kuko akurikira amasomo nta kurangara kuko mu byo bigishwa harimo gukora ibintu bifite intego.


Iri shuri ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko Ingabire intego afite ni uko ryazaguka rikanagera mu Ntara y’Amajyepfo aho akomoka mu Karere ka Nyamagabe n’ahandi mu gihugu hose muri rusange. Ati : « Nk’umukobwa watinyutse gukina Karate nifuza ko nakwagura ibikorwa ngatinyura abandi bakitabira gukina uyu mukino kuko ari mwiza».
Ingabire Solange yatangiye gukina Karate akiri muto, ubu arubatse afite umugabo n’abana 3. Mu bikorwa by’iri shuri atangaza ko afantanya n’abandi batoza babihuguriwe kandi banyereye gutoza abana umukino wa Karate ndetse n’abandi batoza abana ibijyanye n’umuco.

