Taliki 02 Mata 2023 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” i Remera habereye inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ikaba yabereyemo amatora ya Komite nyobozi nshya.
Niyomugabo Damien ni we watorewe kuba Perezida wa FERWAKA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere akaba yasimbuye kuri uyu mwanya, Uwayo Theogene wari umaze imyaka 15 ayobora FERWAKA.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Mwizerwa Dieudonne, Umunyamabanga mukuru hatorwa Bugingo Elvis wari usanzwe kuri uyu mwanya naho ku mwanya w’Umubitsi hatorwa Ingabire Solange.
Mu bandi batowe hari Niragire Samuel watorewe umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike ndetse hatorwa n’Akanama nkemurampaka kagizwe na Ganziteka Didier Pascal, Rugwizangoga Reverien na Ngirababyeyi Noel.

