Kayonza:  Abajyanama barakangurira abaturage gahunda za Leta
Amakuru

Kayonza:  Abajyanama barakangurira abaturage gahunda za Leta

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 25, 2022

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza bakomeje gusura abaturage ndetse n’ibikorwa remezo mu Mirenge yose, muri gahunda y’icyumweru cyahariwe Umujyanama muri ako Karere , aho barimo gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta zibafasha kugira imibereho myiza no kwiteza imbere.

Abajyanama bibukije abaturage ko hari gahunda zitandukanye basabwa kwitabira no kugiramo uruhare kuko zibagiritra akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Bati: “Murashishikarizwa guharanira kugira Umudugudu utarangwamo ibyaha, kwirinda ubuharike n’andi makimbirane, gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ku gihe, kwitabira kwizigamira muri Ejo heza kugira ngo muzagire amasaziro meza no kurwanya inda ziterwa abangavu”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Kalimba Doreen ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi na Gakumba Geoffrey basuye Umurenge wa Kabarondo. Babanje kugezwaho aho Umurenge ugeze wesa imihigo ya 2021-2022, ukaba ugeze kuri 81%.

Mu Murenge wa Nyamirama, Abajyanama basuye ikigo cy’ishuri cyitwa:” Cindis Hope Academy”, gifite icyiciro cy’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza.

Umwihariko w’iki kigo ni uko bakurikirana abana b’abangavu batewe inda imburagihe kuva batwite. Iyo abakobwa bamaze kubyara barabakurikirana kugeza abana bakuze.

Abajyanama bashimiye umufatanyabikorwa bamwizeza ubufatanye.

Bati: “Twaje kubashyikiriza inka mwahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri gahunda ya Girinka kugira ngo zibafashe kwiteza imbere. Turabasaba kuzifata neza. Ntimuzahemukire uwabagabiye.”

Abahawe inka bibukijwe ko nizibyara bagomba kwibuka kwitura uwabagabiye. Ikindi ni uko izo nka zose bahawe zihaka.

Nyuma yo gusura Umurenge wa Kabarondo, Abajyanama basuye umurenge wa Murama. Muri uyu Murenge, Abajyanama bashyikirije inka 12 Abaturage batishoboye. Abajyanama basabye abahawe inka kuzifata neza. 

Muri rusange abasuwe bijeje Abajyanama ko inama babagiriye bazazikurikiza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA